Thursday, June 30, 2011
Umunsi mukuru w'Umurayiki
Ku wa 03/07/2011: Umunsi wo kuzirikana ku butumwa bw’Abalayiki
Umulayiki ni muntu ki? Ubutumwa bwe ni ubuhe? Ubutumwa bwe bwuzuzanya bute n’ubw’abari mu nzego nyobozi za Kiliziya? Ni biki bisabwa umulayiki ujijuttse, uri mu nzego zifata ibyemezo? Kugira ngo abalayiki bagire uruhare rugaragara mu buzima bwa Kiliziya bagomba gufashwa na Kiliziya nyobozi. Iyi nyandiko ntigamije gucukumbura inyito n’ubutumwa bw’umulayiki mu rwego rwa tewologiya ahubwo igamije gusobanura muri rusange umulayiki icyo ari cyo n’ubutumwa bwe muri Kiliziya no mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umulayiki ni umukristu utari mu nzego za gisaserdoti. Ahabwa iryo zina kubera Batisimu yahawe. Umulayiki asabwa kuba umunyu n’urumuri rw’isi (Mt 5, 13-16) atanga urugero rwiza aho atuye, akora, bityo akabera Kristu umuhamya aho ari. Yaba umuhinzi, umunyeshuri, umucuruzi, umukozi wa Leta,…mbese buri wese mu kimutunze wemeye kwakira Kristu muri Batisimu asabwa kubahiriza rya tegeko ry’urukundo Yezu yahaye abe (Yh 15, 11-17). Ibyo abikora amurikiwe n’ubwenge Imana yamuhaye, amurikiwe n’amategeko y’Imana n’aya Kiliziya ndetse n’amategeko y’igihugu. Umulayiki mwiza ni n’umuturagihugu mwiza ndetse by’akarusho kuko avoma ku isoko y’ubwiza ari yo Mana.
Ese ubutumwa bw’Umulayiki ni ubuhe muri Kiliziya?
Twavuze ko ubutumwa bw’Umulayiki ari ukuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi? Ibyo bivuga iki? Muri make ni ugukurikiza amategeko y’Imana n’aya Kilizia, ariko cyane cyane rya tegeko ry’urukundo Yezu yaraze abazamwemera. Gukunda nabyo twavuga ko ari ukwifuriza abandi ibyo wowe wiyifuriza. Ni ukwirinda gukorera abandi imitwaro wowe utakwikorera. Ariko se mu buryo bufatika umulayiki asabwa iki mu kiliziya?
Nk’uko tubisanga mu mihango y’itangwa ry’Isakaramentu rya Batisimu, ubatijwe wese asangira na Kristu ubusaserdoti, ubuhanuzi n’ubwami. Umulayiki nk’uwabatijwe asabwa gusenga yiherezaho Imana igitambo kizima kandi gitagatifu (Mt6, 5-8),asabira isi kandi na we yisabira; yibutsa abo babana ikiri icyiza, ikinyuze Imana bityo agacyaha amahano kandi agahumuriza umuryango ak’abahanuzi dusanga muri Bibiliya (Yer 1, 5.10; Ezek 33;Am5,18-6,7; Hoz 11,11-12). Umulayiki asangiye ubwami n’uwo yemeye kuko yitangira bagenzi be atijujuta aka Yezu ku musaraba. Akishimira kwitanga aho guhabwa nk’uko Yezu atazanwe no kugaragirwa ahubwo atanga ubuzima bwe kugira ngo intama zibugire. Umulayiki aharanira icyateza imbere ubukristu, atanga ituro n’indi misanzu isabwa, yitabira Imiryango Remezo n’Imiryango ya “Agisiyo Gatolika”, nk’Abalegiyo, Abanyamutima, Abakarisimatiki,…bityo ubukristu bwe ntibube nyamwigendaho. Ariko se Ubutumwa bw’umulayiki bwuzuzanya bute n’ubw’abari mu nzego nyobozi za Kiliziya?
Imana yakoresheje Intumwa zayo guhera kuri Petero kugera kuri Papa dufite ubu n’abasimbura babo yiyoborera umuryango wawo. Izi nzego ni zo nakwita Kiliziya nyobozi zigomba kuba umuyoboro w’ingabire za Nyagasani arizo Masakaramentu.
Ibyo abalayiki basabwa cyane cyane abari mu nzego zifata ibyemezo
-Kwitabira gahunda za Kiliziya cyane cyane Missa zo ku cyumweru
-Gushyiraho amategeko atabangamira ukwemera. URUGERO: Itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, itegeko ryemera kubana kw’abahuje ibitsina,...
-Kurangwa n’ubushishozi n’ukwemera(la foi/faith), ubushakashatsi mu by’ubuhanga, ibiganiro mpaka mu by’ubukungu na politiki.
Ibyo abari mu nzego nyobozi basabwa
-Kuba bugufi abalayiki, cyane cyane abari mu nzego zifata ibyemezo, haba mu mahugurwa mu myiherero…kuko ari abana ba Kiliziya. Aha ndashima intera imaze guterwa na Komisiyo y’Alayiki mu Rwanda cyane cyane mu kubategurira amahugurwa n’imyiherero.
-Kuba intanga rugero mu migenzo myiza y’ubukristu
-Kwemera kugirwa inama
Ibi ntibibuza ariko ko buri rwego rugomba gukora no kunoza ibirebana n’inshingano ariko bitabujijwe guhana amakuru yubaka. Ntibyaba byiza abalayiki aribo bagena uko amasakaramentu atangwa, aribo basobanura inyigisho z’ukwemera n’imyitwarire(le Dogme et la morale chrétienne) cyangwa abari muri Kiliziya nyobozi ngo abe aribo bayobora amasendika y’abakozi cyangwa amashyaka ya politiki, bakuraho cyangwa bugashyiraho abayobozi mu nzego izi n’izi.
Umunsi w’Abalayiki wagombye kuba umwanya wo kwibukiranya ubutumwa bwabo muri Kiliziya no mu isi bwo kuba umunyu n’urumuri aho batuye(Mt 513-16). Bityo bakaba Abakristu beza n’abaturage beza, bakuzuzanya na Kiliziya nyobozi kubaka Ingoma y’Imana duhereye hano ku isi.
Umuyobozi w'umuryangoremezo wa TCT
MBITUYIMANA Jean Bosco
Sunday, June 19, 2011
GAHUNDA ITEGANYIJWE MURI S2, 2011
TCT-CC PRESIDENT REQUEST YOU TO ATTEND THE CATHOLIC COMMUNITY ACTIONS PROVIDED AS LISTED BELOW
1. Le 23/06/2011: Amatora y'abayobozi bashya ba TCT-CC saa 05:30
2. Le 25/06/2011: Igitaramo mpuzamatorero muri TCT saa 05:30
3. Le 03/07/2011: Misa yo gushyira isakaramentu kuri Sikirisale, turabakangurira gutanga umusanzu wo kurishyigikira 1,000Frw kuri buri mukirisitu
4. Le 07/07/: Inama rusange y'abakirisitu gatorika biga cg bakora muri TCT
5. Le 09/07/2011 Film y'amabonekerwa ya Kibeho, muri TCT saa 17h00 kuva saa 20h30 muri B14
6. Le 13/07/2011, Missa muri TCT saa 17h00 muri B14
7. Le 21/07/2011 Film y'urugendo rwa Papa mu Rwanda 1990, muri TCT saa 17h00 kugeza 19h30 muri B14
8. Le 30/07/2011: Umuganda rusange wo gusubukura ibikorwa by'ubwubatsi ku baturanyi bacu banyagirwa
9. Le 13/08/2011: Umwiherero w'abakirisitu gatorika bo muri TCT
10. Le 14/08/2011: Umunsi wo gutangaho amasakaramentu n'ihererekanya bubasha ku buyobozi bushya n'ubucyuye igihe11. Le 09/09/2011: Igitaramo gisoza umwaka wa 2011
NOTICE: Every one requested to be membership of every action planed as I told you, can also find out other programs those needed to be attend.
Thank you for hearing
TCT-CC President
MBITUYIMANA Jean Bosco
Sunday trust

color | The blue color on numbering means the completed action so we thanks for volontary |
color | The green color on numbering means the next action is better to attend |
TCT-CC President
MBITUYIMANA Jean Bosco
Sunday trust
Friday, June 17, 2011
ICYUMWERU CY'UBUTATU BUTAGATIFU
UMUNSI W’UBUTATU BUTAGATIFU (19/06/2011)
Turahimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu: Imana imwe mu Batatu. Ni ineza twahishuriwe na Kristu kuko yatwinjije mu ibanga ry’Imana mu rupfu rwe n’izuka rye kandi yadusigiye Roho Mutagatifu udufasha kumva neza ukuri kw’Imana n’ineza y’ugucungurwa kwacu. Umunsi w’Ubutatu Butagatifu ni umwanya wo kuramya ineza y’Imana twivugururamo urukundo rwo kuyikunda koko. Si umwanya wo kuminuza mu mahame y’ukwemera ngo duhanike mu gusobanura uko Imana iteye, wenda tube twanarengera; si umwanya w’amagambo wenda aryohereye twatsindira Imana ngo tuyambike uko twishakiye; ni umwanya wo kuyitega amatwi, cyane cyane wo kuyakira iwacu ngo ihagire ingoro. Ngo Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose. Niko igitabo cy’Imigani kibuvuga. Kristu kandi nibyo azashimangira ko Roho Mutagatifu azadufasha kumva neza urukundo Imana idukunda. Pawulo mutagatifu azaryungamo ati: ineza y’Imana yabuganijwe mu mitima yacu na Roho twahawe, Roho wa Kristu utuma tumenya Imana Data. Uko niko kwemera kwacu kandi ufite ukwemera azi neza ko kwizera Imana bitera ineza mu mutima. Ng’iyo impamvu uyu munsi ukurikira uwa Roho Mutagatifu kandi ugakurikirwa n’uw’isakaramentu ritagatifu ry’Ukarisitiya. Kiriziya iduha uburyo bwo gusobanukira n’ibyo twemera kugira byoye gusa kuba amahame, ahubwo bibe isoko y’ubuzima nyabwo. Umunsi w’Ubutatu butagatifu rero udufashe kunyurwa n’inzira y’ugucungurwa kwacu. Ikindi twigira kuri uyu munsi ni uko uwamenye Imana kandi akayikunda, yihatira kubaho nka yo, akarangwa n’imigenzereze yayo. Ibyo tubyigira kuri Yezu, ariko tukabivoma mu Butatu Butagatifu kuko ni bwo sura y’imibereho nyayo. Gahunda zose za muntu kimwe n’imibereho ye bigomba gushingira ku bumwe buranga Ubutatu Butagatifu. Waba umubano uturanga iwacu aho tuvuka cyangwa aho dutuye, bwaba uburyo tubanira abandi mu mirimo duhinzwe, yaba imyumvire dufite ku myitwarire igomba kuturanga, ikitegererezo ni Ubutatu Butagatifu. Wenda ntihabura uvuga ati: ndabishimye ko Imana yatubera icyitegererezo. Ariko se byaba bitumariye iki kwisukira ubuzima bw’Imana tutazabishobora. Kuva Yzeu yakwigira umuntu, Imana ituye rwa gati muri twe. Ifite umuhana iwacu kandi irakomanga ngo tuyakire, tuyicumbire maze nayo itwigishe inzira yo kubaho neza. Si ukwigerezaho rero kubaho nk’Imana, ahubwo ni ukunyagwa zigahera gushaka kwikarana ubuzima twenyine tutaretse Imana ngo ibudufashe. Yezu ati: Roho Mutagatifu azabafasha kugera ku kuri kuzuye. Aya magambo ahuye rwose n’ayo yabwiye abamwumvaga ati: nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, nzabaruhura. Nimundebereho kandi munyigireho kuko mfite umutima utuje kandi woroshya. Hari ikindi se twifuza cyangwa taririra uretse kubaho neza. Ubutatu butagatifu buture iwacu maze butwigireho kubaho nk’abana bacuwe na Kristu.
Umunsi mwiza.
Umuyobozi w’umuryangoremezo wa TCT(TCT-CC)

Thursday, June 9, 2011
I. Intangiriro
Uyu munsi ni kuri Pentekositi. Dusoje iminsi 50 Yezu Kristu azutse mubapfuye. Pentekositi ikatwibutsa Roho mutagatifu amanukira ku ntumwa mu ndimi zumuriro. Roho Mutagatifu ni Imana imwe mu batatu nk’uko tubisanga mu ndangakwemera yacu, aho tuvuga ko ari Imana akaba ariwe utanga ubuzima. Aturuka kuri Data na Mwana. Arasengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana.
1. Mbere y’uko Yezu asubira mu ijuru, yabwiye intumwa ze, ati : « Njyewe ho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye » (Lk 24,49). Ibyo byasohojwe kuri Pentekositi, igihe bari bateraniye hamwe basenga muri Senakuru bari kumwe na Bikira Mariya. Isenderezwa rya Roho Mutagatifu kuri Kiriziya yari ikivuka, ryabaye iyuzuzwa ry’isezerano rya kera na kare Imana yariyaragiriye umuryango wayo.
2. Guhera mu ntangiriro ya Bibiliya, batubwira ibya Roho w’Imana nk’ « umwuka wayo wahuhiraga hejuru y’amazi » (Int. 1,2). Ndetse bakongeraho ko Imana yahushye mu mazuru ya Muntu umwuka w’ubuzima, n’uko Muntu aba muzima. (Int2, 7)
3. Nyuma y’icyaha cy’inkomoko, Roho w’Imana utanga ubuzima, yaje kwigaragaza mu buryo butandukanye, mu mateka y’abantu.
4. Niwe wayoboye intambwe z'umuryango w'Imana ujya mu gihugu cy'isezerano atera ubutwari Intore z'Imana zo mu bihe byose ngo ze gukangarana no gutezuka ku butumwa bwazo.
5. Roho w'Imana yari kumwe na Musa, yari kumwe na Abrahamu, niwe wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. Niwe wayoboye Yohani Batisita yereka intumwa ze Ntama w'Imana ukiza ibyaha by'abantu.
6. Niwe wakomye imbarutso maze kiliziya umuryango w'Imana uravuka. Hari kuri Penekositi nk'uyu munsi. Uyu munsi rero turahimbaza Roho Mutagatifu, tukanahimbaza aniversaire ya Kiliziya. Kuko ari mu muriri wa Roho Mutagatifu intumwa zitangira umurimo wo kogeza inkuru nziza zigatsinda ubwoba bwari bwaratumye zifungirana mu nzu.
7. Uyu Roho niwe washyigikiye abahamya ba Kristu bagira ubutwari bwo kwamamaza izina rye. Baratotejwe baratwaza, barishwe ntibatezuka amaraso yabo agahora ari urubuto rw'ubukristu, ubuzima bwabo bukaba umugati uhembura abihebye. Uwo Roho yabamaze ubwoba, abarinda kwiheba, abarinda kugwa, abavugisha ibyo batinyaga, abahunda ubwenge...
8. Uyu Roho niwe utabara intege nke zacu kuko tutazi icyo twasaba ku buryo bukwiye, maze Roho ubwe akadutabara mu minihiro irenze imivugirwe. Niwe bubasha bw’uhoraho.
9. Niwe uduhunda ingabire zinyuranye. Muri make niwe udukoresha ibyiza dukora byose
10. Mu ibonekerwa rizwi cyane ry’umuhanuzi Ezekiyeli, Imana yakoresheje Roho wayo, ivugurura umuryango Isiraheri wagererenyijwe « n’amagufa yumiranye. » Ez. 37,1-14
11. Naho Umuhanuzi Yoweli ahanura isenderezwa rya Roho Mutagatifu ku bantu bose nta n’umwe usigaye, aho agira, ati : « Nyuma y’ibyo, nzasendereza umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose, ndetse no ku bagaragu n’abaja, nzabasenderezamo umwuka wanjye muri iyo minsi » (Yow 3,1-2).
12. Igihe cyagenwe kigeze, nk’uko tubisanga mu ibaruwa Pahulo Mutagatifu yandikiye abanyagalati, Malayika w’Imana amenyesha Umwari w’isugi w’i Nazareti ko Roho Mutagatifu azamumanukiraho maze ububasha bwa Nyirijuru bukamubundikira mu gicucu cye. Uwo azabyara akazaba intungane kandi akazitwa Umwana w’Imana. (Lk 1,35). Mu mvugo ya Izayi umuhanuzi, Umukiza azaba uwo Umwuka w’Uhoraho uzamanukiraho. (Iz 11, 1-2; 42, 1).
13. Ubwo buhanuzi ni nabwo Yezu agarukaho mu ntangiriro y’ubutumwa bwe, mu Isengero ry’i Nazareti agira, ati : « Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze inkuru nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi ngo namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasanui » (Lk4, 18-19, Iz 61, 1-2). Abamwumvaga icyo gihe, ibyo byarabatangaje. N’uko abwira abari bamuhanze amaso ko ubwo buhanuzi ari we bwujurujweho, agira, ati : « Ibiri mu isomo mumaze kumva mumenye ko byujujwe uyumunsi. » (Lk 4,21)
14. Mbere y’urupfu rwe ku musaraba, kandi, yaje kumenyesha abigishwa be, iby’amaza ya Roho Mutagatifu « Umuvugizi » wo guhamya ibimwerekeyeho, agafasha abemera, abigisha kandi abayobora ku kuri gusesuye.(Yn 14, 16-17. 25-26; 15, 26; 16, 13).
15. Mumenye rero ko Ivanjiri ya Yezu atari amagambo gusa, ko ahubwo ari Inkuru nziza ku bakene, itangariza imbohe ko zibohotse, ikanamenyesha impumyi ko zihumutse. Ng’ibyo ibyabaye ku munsi wa Penekositi maze bikabera Kiliziya inshingano y’ibanze kugirango ibitangarize isi yose. Ni Roho Mutagatifu dukesha kuba imbuto z’ubutumwa bwa Kiliziya. Dufite icyirango cy’urukundo rw’Imana muri Yezu Kristu ari cyo Roho Mutagaritifu.
II. Pentekositi
1. Nyuma y'iminsi mirongo itanu Pasika umunsi mukuru w'Abayahudi ubaye, habaga umunsi wa penekositi. Uwo munsi wari ufite agaciro kihariye kuko aribwo bahimbazaga Sinayi: igihe Imana yahuriraga na Musa ku musozi waSinai; imbaga y'Abayislaheli iri hafi aho maze akagaruka azanye amategeko icumi agenga umuryango. Icyo gihe twakigereranya n'ivuka ry'umuryango wa Islaheli wari ukubutse mu bucakara bwa Misiri. Kuva icyo gihe Abayahudi bumvaga bagengwa n'amategekobahawe n'Imana ntibari bakigengwa n'amategeko y'abantu.Baribiyemeje kuba abagaragu b’Imana aho kuba abacakara b’abantu. (la plus grande trahison des juifs : nta tegeko tugira uretse irya Kayizari). Kugira itegeko rigenga umuryango wa Israheli ni ukuvuga kugir ubwigenge. Kuba igihugu cyihariye
2. Igihe Abayislaheli bizihizaga Sinayi nibwo na Yezu yabohoye intumwa ze, maze imbere y’abantu baribavuye hirya no hino baje guhimbaza ubuntu Imana yabagiriye ibagira ihanga rikomeye, atanga Roho umuhoza, umujyanama, umuvugizi, Imaragahinda, ubuhanga bw’Imana n’igitinyiro cy’Imana, abamara ubwoba nuko batangira kwamamaza inkuru nziza y’umukiro twazaniwe na Yezu Kristu. Yuzuza atyo ibyo Imana yavugishije abahanuzi ati nzandika mu mitima yabo itegeko ryanjye. Ntibazaba bakigengwa n’amategeko yanditse ku bisate by’amabuye.
3. Iryo tegeko ni Roho mutagatifu urukundo rw’Imana uwo yezu yaduhaye nk’itegeko risumba ayandi akaritugaragariza yemera kudutangira ubuzima bwe, bikabera imbogamizi intumwa zarizitaramumenya ariko aho zimumenyeye zikaba zitarigeze ziziga mu kumena amaraso yazo ngo abe urubuto rw’ubukristu n’umusemburo w’ubuzima bushya.
III. Pentekosti ni Intangiriro y’umurimo wa Kiliziya w’iyogezabutumwa.
1. Ku mugoroba w’umnsi yazutseho, Yezu yabonekeye intumwa ze maze abahuhaho, nuko arababwira ati : « Nimwakire Roho Mutagatifu » (Yn 20,22).
2. Nk’uko, kandi tubisoma mu byakozwe n’intumwa, Kuri Penekosti, Roho Mutagatifu yongeye kumanukira ku ntumwa n’umuriri mwinshi cyane : « Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. N’uko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo » (Intu 2, 2-3). Guhera ubwo, Roho Mutagatifu avugurura imitima y’intumwa, batangira kwamamaza bashize amanga ko Kristu wapfuye, yazutse.( Byakozwe n’Intumwa 2, 29; 4, 13; 4, 29. 31).
3. Ng’uko rero uko abahoze ari abarobyi bo muri Galileya bakaba n’abanyabwoba, bahindutse abagabo b’intwari bo kwigisha inkuru nziza. Ndetse n’abanzi babo ntibiyumvishaga ukuntu abantu nk’abo bo muri rubanda rusanzwe, batize, bashoboraga kugaragaza ubwo butwari, bakanihanganira ingorane n’ibitotezo bahuraga nabyo byose.
4. Nta cyashoboraga kubahagarika. K’uwo ari we wese washakaga kubacecekesha, baramusubizaga, bati : « Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira » (Intu 4,20). Ng’uko rero uko Kiliziya yavutse, maze kuva kuri Penekosti ntiyahwema kwamamaza Inkuru nziza « kugera ku mpera z’isi » (Intu 1,8).
IV. Roho Mutagatifu ni we mutima wa Kiliziya akaba n’ishingiro ry’ubusabane
1. Kugira ngo tubashe kumva neza ubutumwa bwa Kiliziya, biradusaba kongera gusubiza amaso inyuma maze tukitereza Abigishwa ba Yezu, ubwo bari bikingiranye mu nzu, basenga hamwe na Bikira Mariya, bategereje Roho Mutagatifu. Ni kuri iyo shusho ya Kiliziya yari ikivuka amakoraniro yose ya gikirisitu agomba gufatiraho urugero.
2. Umusaruro mwiza w’ubutumwa muri Kiliziya ntukomoka byanzebikunze kuri gahunda ziteguwe neza z’iyogezabutumwa, ahubwo ni imbuto z’isengesho rihozaho ry’ikoraniro.
3. Kandi na none, ubwo butumwa bugira akamaro iyo imbaga y’abamera yunze ubumwe. Bagomba kugira umutimwa umwe n’amatwara amwe. Bagomba kandi guhora biteguye guhamya urukundo n’umunezero Roho Mutagatifu asendereza mu mitima y’abamera.
4. Umugaragu w’Imana Papa Yohani Pawulo wa II, ni we wanditse ko mbere yo kuba igikorwa, ubutumwa bwa Kiliziya bugomba kuba ubuhamya n’urumuri. Ni uko byari bimeze mu ntangiriro z’ubukirisitu, nk’uko umwanditsi Terituliyani abivuga ngo abapagani bahindukaga babitewe n’urukundo babonanaga abakirisitu hagati yabo. Baravugaga bati : Mbega ukuntu bakundana ! »
5. Roho Mutagatifu ari yo mpano isumba izindi Imana yahaye muntu, akaba ikimenyetso gifatika cy’urukundo Imana idukunda. Urwo rukundo rukaba rugaragazwa cyane n’uko Imana ari yo dukesha ubugingo.
V. Roho Mutagatifu ni we ugenga umutimanama wacu.
Imbaraga za Roho Mutagatifu ziracyakomeza kwigaragariza muri Kiliziya kandi tuzera imbuto zizaba nyinshi nitwemera kwivugurura muri Roho Mutagatifu. Niyo mpamvu buri wese muri twe agomba kumumenya, akamwakira kandi akamureka akamukoresha, akanamuyobora. Aha niho buri wese yakwibaza ati : « Roho Mutagatifu ni nde kuri njye ? » Ku bakirisitu benshi, Roho Mutagatifu ntazwi. Iyo twamamaza ukwemera kwacu, hari aho tuvuga tuti : « Nemera Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo, uturuka ku Mana Data na Mwana ». Ni byo, koko, Roho Mutagatifu, Roho w’urukundo rw’Imana Data na Mwana, ni we soko y’ ubuzima twitagatifurizamo. Mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abaromani, hari aho agira, ati : « Kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe » (Rom 5,5). Nyamara ntibihagije ko tumumenya gusa, ahubwo tugomba no kumwakira nk’umuyobozi w’imitima yacu, nk’umutware w’umutimanama wacu, we uduhishurira iby’iyobera ry’ubutatu butagatifu, kuko ari we wenyine ushobora kudukingurira ukwemera, akanaduha kuba mukwemera ku buryo busesuye. Ni nawe kandi utuganisha ku bandi, akadukongezamo ikibatsi cy’urukundo, akanaduha kuba abogezabutumwa b’urukundo rw’Imana.
VI. Babeli na pentekositi
Igitabo cy’intangiriro kitubwira ko mu ntangiriro abantu bavugaga ururimi rumwe. Biza kuvangwa n’umugambi bene muntu bagize wo kubaka umunara ugera ku ijuru. Aho Imana ituye : La prétention de l’homme de se hisser au rang de Dieu. Umugambi wabo ntiwabahiriye kuko Imana yabavanze maze indimi zabo zigasobana.
Umenya aribyo bihe turimo. Abantu basigaye bashaka kubaka iminara y’ubuzima bwabo batitaye ku Mana.Bamwe babona ko Imana ari igitekerezo giheza abantu mu nzozi ariko kikababuza kwibera ho mu mudendezo. Uwitwa Nietche we yakomye akamu ati yemwe bantu ya Mana nayishe ngaho nimugire amahoro. Yafataga Imana nk’igitekerezo kibohera abantu mu buroko bakanga kugera ku rwegonyarwo rw’ubumuntu arirwo yitaga umuntu ‘ikirenga : Surhomme. Abandi nabo mu kwitegereza amakuba n’ingorane zugarije isi, nk’Albert Camus, bakabona kandi urupfu rw’inzirakarengane n’abagiraneza, yavuganye agahinda ati Imana ntibaho kandi niba inabaho nta bubasha ifite. Ubonye ngo hapfe umwana, hapfe umuganga, hapfe umutabazi hasigare umugome n’umugir nabi ?
Ibi bihe turimo tubona byiganje mo ubwigomeke ku Mana. Twungutse indi Mana. Amafaranga, ubutunzi. Nyamara umuntu utagira Imana ni nk’inzu idatuwe. Ko ubuzima bwacu se bukomoka ku Mana nituyihunga hrya turashaka gusa nande ? Ese twibuka ko twahawe Roho w’Imana ? Kuki se tumushavuza.
Niba Yahwey atubatse inzu abubatsi bagokera ubusa, niba kandi atarinze inzu abararizi baba bata igihe. Imishinga yacu itagira Imana iba imeze nk’umunara wa babel.
N’ubwo i Babel bavugaga ururimi rumwe ntibumvikanye nyamara kuri penekositi buri wese yabumvaga mu rurimi rwe :l’unité dans la diversité.
« Bose bari bakoraniye hamwe. Umuriri umeze nk'inkubi y'umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n'umuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu batangira kuvuga izindi ndimi. » (Intu 2,1-4)
Uyu munsi twazirikanye kuri Roho Mutagatifu nk’ingabire ya Penekositi, akaba n’intango ya Kiliziya. Twabonye ko adutoza kunyura Imanaakatwereka inzira zayo. Niwe Roho w’Imana nzima, akaba n’urumuri rw’abasonzeye ijuru. Niwe wenyine ushobora kuducengeza mu mabanga y’Imana akadufasha kumva ibyo Yezu yavze byose. Niwe utumara ubwoba akaduhumuriza. Niwe utwigisha izina ry’Imana, kandi akatuba hafi aho rukomeye. Naho twanyura mu mukoki ucuze umwijima ntacyadukura umutima. Niwe utugeza ho ijambo ritanga ubugingo bw’iteka. Muriaka kanya mbere yo kuvuga ibimenyetso tumubona mo muri Kiliziya ndashaka kubabwira ko tumwakira mu masakaramentu yose. Muri make Roho Mutagatifu ari mu mutima w’ubuima bwa gikirisitu.
VI. Isakaramentu ry’Ugukomezwa n’iry’Ukaristiya.
Aha mwambaza muti « Dushobora gute kwemerera Roho Mutagatifu akatuvugurura, maze tugatera imbere mu buzima bwa Roho ? » Igisubizo kirahari kandi murakizi. Amasakaramentu ni yo abidushoboza. Kuko ukwemera kwacu kuvuka kubw’amasakaramentu kandi kugashyigikirwa n’amasakaramentu. Aha ndashaka kuvuga cyane cyane, amasakaramentu y’ibanze yuzuzanya ariyo : Batisimu, Ugukomezwa n’Ukaristiya. Nyamara ikibabaje, kandi kigaragarira buri wese, ni uko mu buzima bw’abakirisitu benshi, ayo masakaramentu nta gaciro bayaha, kandi ari yo shingiro ry’ubuzima bwa gikirisitu, ahubwo bakayafata nk’ibimenyetso byakozwe cyera bitagifite icyo bivuze ku buzima barimo, bakayagereranya n’imizi y’igiti itagira amazi. Ni kenshi bishyika ko nyuma yo gukomezwa, abantu benshi bitandukanya n’ukwemera kwabo. Nyamara iyaba mwari muzi ko ari ku bw’amasakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa ndetse no guhabwa Ukaristiya buri gihe, Roho Mutagatifu atugira abana b’Imana Data, abavandimwe ba Yezu, bigatuma dushobora guhamya by’ukuri Ivanjiri ya Yezu no gusogongera ku munezero duterwa n’ukwemera.
Umuntu wese wahawe isakaramentu rya Batisimu n’iry’Ugukomezwa ajye ahora yibuka ko yabaye « Ingoro ya Roho » Imana imutuyemo. Ajye ahora abizirikana, kandi akore uko ashoboye kose kugira ngo yere imbuto z’ubutungane.
Isakaramentu ry’Ugukomezwa riduteramo imbaraga zidasanzwe zo guhamya Imana no kuyisingiza mu buzima bwacu bwose. Ugukomezwa gutuma twumva neza ko tugize umuryango umwe « Umubiri wa Kristu », tukaba tuwubereye ingingo zitandukanye ariko zuzuzanya. (1Kor 12,12-25). Uwabatijwe wese arahamagarirwa gutanga umusanzu we mu kubaka Kiliziya, ibyo azabigeraho niyemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kuko « buri wese asabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose » (1 Kor 12, 7). Umurimo wa Roho w’Imana wera imbuto ari zo : « urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana ; ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka imico myiza no kumenya kwifata » (Gal 5, 22).
Ndashaka kongera kugira icyo mvuga ku Isakaramentu ry’Ukaristiya. Kugirango dukomere mu kwemera, ni ngombwa ko dufungura ku Mubiri n’Amaraso bya Kristu. Mu by’ukuri twarabatijwe turanakomezwa duhabwa Ukaristiya. Ukaristiya, ni « intango n’iherezo » ry’ubuzima bwa Kiliziya, ni na « Penekosti ihoraho » kuko buri gihe iyo dutura igitambo cya Misa, twakira Roho Mutagatifu uduhuriza mu bumwe na Kristu, akanaduhindura muri we.
Niba mwumva misa buri gihe, mukaba mujya mufata igihe cyo gushengerera Isakaramentu ritagatifu, ni kuri iyo soko y’urukundo, ari yo Ukaristiya, muzaronkeramo imbaraga zo kwegurira Imana ubuzima bwanyu mumurikiwe n’Ivanjiri. Icyo gihe kandi ni nabwo muzabona ko ibyo tudashobora gutunganya ku bw’imbaraga zacu, Roho Mutagatifu ari we wenyine ubidushoboza, maze akatugira abahamya b’ukuri b’Inkuru nziza ya Kristu wazutse.
VII . Ibimenyetso bya Roho Mutagatifu
• Ubumwe : bose bari bunze ubumwe, nimube umwe nk’uko njye na Data turi umwe, Icyo mbasabira ni uko baba umwe
• Indimi zisa n'umuriro : Igihuru kigurumana ariko kidakongoka : Umuriro ukiza, usukura. Utwika ikibi ukagaragaza ikiza. Umuriro usobanura imbaraga zihindura. Zivugurura, muri make zirema bundi bushya. Roho umanukira ku ntumwa aje kuziha ubuzima bushya, araziha ubutumwa bushya bwo kuba inkingi za Kiliziya ya Yezu. Izi ndimi z’umuriro mu mashami menshi zirashushanya ingabire zinyuranye za Roho w’Imana.
• Inkubi y’umuyaga :Roho wa Nyagasani araza mu muriri umeze nk'inkubi y'umuyaga.Uyu muyaga uratwibutsa mu gihe cya Eliya ajya i Horebu agahura n'Imana mu kayaga k'ishuheri. Uratwibutsa Roho wa Nyagasani warerembaga hejuru y'inyanja mu gihe cy'intangiriro ya byose. Uratwibutsa ko Roho, mu giheburayi, Ruah bisobanura umuyaga....
• Amazi ya batisimu : ashushanya ivuka rishya cyagwa uburumbuke.
• Amavuta: ubutorwe
• Agacu kererana n'urumuri: ( transfiguration etl’exode,) : ububasha bw’Imana butambutse kure ubw’abantu. Ijuru.
• Ikiganza: yezu akiza abarwayi abaramburira ho ibiganza, Urutoki : ububasha bukiza
• Inuma :Ubutungane
• Batangira kuvuga izindi ndimi
Aho abavandimwe bananiwe kuvuga rumwe i Babeli, hano abantu bavuye imihanda yose barabwirwa bakumva. Buri wese yabumvaga mu rurimi rwe. Roho w’Imana afite ububasha bwo kuduhuriza hamwe ariko kandi ninawe ugaba inema.
VIII . Ubutumwa bukwiye kandi bwihutirwa
Abantu benshi bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo kandi batekereza byinshi kuri ejo hazaza. bahora bibaza uburyo bazabaho muri ino si yuzuye akarengane, ubusumbane ibigeragezo by’ingeri nyinshi. Bahangayikishijwe no kubonera ibisubizo ibibazo byinshi bibugarije : - Uburyo bahangana n’ubusambo ndetse n’ihohoterwa bisa n’aho byatsinze kuri iyi si. Ni buryo ki ubuzima bwasubizwa agaciro n’isura nyabyo ? Ni gute se imbuto za Roho w’Imana, twavuze haruguru, ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana ; ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza no kumenya kwifata, byasakara kuri ino si yacu yahunganganye kandi inajegajega, mbese by’umwihariko, kuri ino si y’abihayimana ? Hakorwa iki se kugirango Roho watanze ubuzima mw’iremwa rya mbere, cyane cyane Roho wo mw’iremwa rya Kabiri igihe twacungurwaga, ngo atere umutima mushya mu batuye isi ? Ese Roho aracyaba ho cyangwa yaragiye? Nawe yasubiye mu ijuru cyangwa abamwakiriye ni abakristu ba mbere? Ese mu masakaramentu twahawe Roho mutagatifu cyangwa badutotobetse amavuta? Ese ijwi ryaduhamagaye ni iry’Imana? Ese twahawe imbaraga za Roho mutagatifu? Kuki se turyana kandi twese twishingikirije izina ry’Imana? Kuki intore z’Imana zidahwema kwambukiranya ibigeragezo?
André Rosier: "Jésus n’est pas venu supprimer la souffrance. Il est venu l’allaiger par sa souffrance". Ibi Yezu we yariyarabihanuye: Mbasigiye amahoro mbahaye amahoro yanjye. Ariko sinyabahaye nk’uko isi iyabaha. Bazabatuka, bazabakubita, bazabatoteza, babate mu magereza…babahora izina ryanjye. Niba barangiriye nabi mwe ntibazabareka. Nyamara muzahumure isi narayitsinze. Ntimuzagire ubwoba bw’ibyo muzavuga kuko Roho umuvugizi nzabaha azababwira ibyo navuze byose. (Ikinyoma cyibye umwambaro w’ukuri, nyamara ntibikibuza kuba ikinyoma)
Igihe kirageze rero, ngo twemere gutwarwa n’urukundo rw’Imana, maze twitabe umuhamagaro wayo, nk’uko benshi babaye abahire n’abatagatifu, babigenje mu gihe cya cyera ndetse no mu bihe bya vuba aha ngaha. Iyi si yacu ikeneye abahamya bashimangira ukuri.
IX. Gusabira isi ngo ibone Pentekositi nshya.
Iyo bavaze uko penekositi yagenze turatangara ndetse kenshi na kenshi tukaba twasaba Roho w’Imana ngo yongere atumanukire ho imitima yacu ibone. Dutangarira ubutwari Petero na bagenzi be baribafite batinyuka abayahudi bakababwiza inani na rimwe kandi bakabatangariza badateba ko Kristu bishe yatsinze urupfu. Ko ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta. Dutangara imbere y’ibimenyetso bikomeye byabereye aho maze rubanda yose igakangarana. Turibaza tuti ibihe nk’ibyo bizagaruka ryari aho Imana igaragaza ubusha bwayo nk’uko yabigenzaga kera. Yigeze guhesha eliya ishema maze amariraku icumu abanzi be. Yamuhaye ubutwari maze imwiyerekera kuri Horebu. Yahaye ububasha bwayo Musamazeayoborana ubwemaumuryangowayo uva mu misiri awerekeza mu gihugu cy’isezerano. Yahaye Nowa wayemeraga imbaraga maze ahonoka urupfu we n’abamwumviye bose….Yagabije dawudi umufilisiti Goriyati. Yumvise samsoni maze asenyera abafirisiti baribarakojeje isoni Israheli. None seroho w’ubu aho ntiyashaje? Abenshi baravuga ngo uwabaha imbaraga nk’iza Francisko wa asizi nabo bakwigisha kakahava. Ngo nabo uwabagira nka Padre Pio bakora ibitangaza byinshi.
Ndabibutsa ko roo ugaba twese yaduhaye amatelenta. Nyamara wowe ushobora kuba waratabye ayawe. Wihaye kugisha impaka Imana ngo yaguhaye umurimo ukomeye, ngo ariko nawe Nyagasani rwose jya ushyira mu gaciro… kuki unyohereza hariya urashaka ko banyuca, ko umwan wawe batamurebeye izuba urabona unyifuriza ineza. Twara ibyawe tubyarane abo. Uhor ucyocyora Imana uyibwira ko yibeshye. Ko inzira y’umusaraba ari inzira y’urupfu… ndeka Mana nibere hoiterambere ryaraje kandi ubuziam ni bugufi. Bavandimwe hari igihe duhunga icyago kikadutanga imbere. Hariigihe duhunga urupfu arirwo dusanga.
X. Ingabire ndwi za Roho Mutagatifu
Uyu munsi twiyambaze Roho Mutagatifu aduhunde ingabire ze. Tumusabe ingabire y'ubwenge budufasha gukunda iby'Imana no kujijukirwa n'amabanga yayo. Dusabe ubuhanga butwigisha gusogongera no kumva uburyo uhoraho aryohera. Ubu buhanga nibwo butwinjiza mu bumwe n'Imana tugahora tuyirangamiye. Tuyisabe ubumenyi budufasha kubona ibintu uko Imana ibibona. Dusabe ingabire y'ubujyanama, buzadufasha gutunganya ibikomoka ku Mana n'ibitayiturutse ho. Tugatandukanya umumarayika w'Imana n'uw'urumuri kandi tukabasha kwiyunga na bagenzi bacu. Tuyisabe imbaraga zo gutwaza mu makuba. Tukabasha guca mu bigeragezo bidahungabanyije ukwemera kwacu. Dusabe na none ingabire y'ubusabaniramana izadufasha gukomera ku isengesho n'igihe twumva nta buryohe. Dusabe ingabire y'igitinyiro cya Nyagasani: Kumva ko duciye bugufi imbere y'Imana kandi tukagira urwango rw'icyaha tukirinda gukomeretsa igitinyiro cy'Imana kumva ko imbere yayo tumeze nk'ivu, umukungugu.
Mugire Pentekositi mpire; Roho Mutagatifu abasendere rwose!
P. Emmanuel Ndayambaje from http://oscaruwitonze-icyumweru.blogspot.com/2009/05/mugiye-guhabwa-imbaraga-za-roho.html
UMUKURU W'UMURYANGOREMEZO WA TCT MBITUYIMANA J.Bosco
Saturday, June 4, 2011
ISUBIRA MU IJURU RYA NYAGASANI YEZU KRISTU
05 Kamena 2011: ICYUMWERU CYA VII CYA PASIKA, A:UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO
AMASOMO:
Intu 1, 1-11
Ef 1, 17-23
Mt 28, 16-20
"Yezu arabegera arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. 19Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, 20mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.» "
ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 1, 1-11)
1Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro 2kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. 3Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi.
INYIGISHO: ISUBIRA MU IJURU RYA NYAGASANI (ASCENSION)
1. “Mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi. Yezu amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.”
03 Kamena 2011: Karoli Lwanga na bagenzi be, Abahowimana
Abahowe Imana makumyabiri na babiri b’Abaganda, batwibutsa abahowe Imana mu myaka ya mbere ya Kiliziya.
VNk'uko tubikesha urubuga rwa http://www.diocesebyumba.com/abatagatifu-les-saints/
Umuyobozi w'umuryangoremezo

Wednesday, June 1, 2011
UMUGANDA RUSANGE
AND
Le30/04/2011, Umuganda rusange hamwe n’abaturage b’umudugudu wa Rwanzu
Uyu muganda wari warateguwe, usabirwa uburenganzira ndetse unatumirwamo abanyeshuli bose na TCT_CC President MBITUYIMANA Jean Bosco nyuma yo kubonako ari umuturanyi ufite ikibazo cyo kunyagirwa maze nyuma yo kubisabira uburenganzira mu mudugudu, akagali n’umurenge maze amenyeshwako nyuma y’umuryango wa Gregoire na Chantal hari undi muryango ubabaye ndetse ufite n’abana benshi mugie uyu wari ufite umwana umwe; nk’uko umugaragu wese ari inshingano zo gukora icyo shebuja asaka ntiyatindiganyije yarasuye uwo muryango maze ku munsi w’umuganda rusange tubasa gukorera iyi miryango yomba ibikorwa bikurikira:
Gutema ibiti mu ishyamba byo kubakira umuryango wari ufite abana
Gutunda ibiti byo kubakira umuryango wari ufite abana
Gupima ikibanza cyo kubakira umuryango wari ufite abana
Gucukura icyondo cyo gutera ku nzu ya Gregoire na chantal kuko yo yari imaze iinsi mike isakawe
Gukata icyondo no gutera icyondo ku nzu ya Gregoire na Chantal yose irarangira inyuma
Muri make rero uyu muganda waritabiriwe n’abanyeuli barenga 50 ndetse n’abaturage basaga 30 kandi watanze umusaruro ugaragara ni ubwo watangiye utinze kubera imvura yabyutse igwa ndetse bikaba bitarangiye gufasha ino miryango turateganya gusubukura mu giembwe gikurikiyeo kizatangira kuwa 30/05/2011.
Ubuyobozi bw’umuryangoremezo wa TCT_CC
INIYIGISHO ITANGIZA ICYUNAMO MURI TCT, 2011
07/04/2011, Inyigisho itangiza icyunamo muri TCT “kumenya no gukira ibikomere”
Nk’uko tugomba kuzasiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze, ni muri uru rwe TCT_CC yateguye inyigishoyo kumenya no gukira ibikomere, nyuma yo guteganyako iyi nyigiso yatangwa na padiri Ebaride mu mwiherero n’isengeso ryo gukira ibikomere mu buryo bwo gusana imitima yangiritse muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994; tumaze kubonako padiri Ebaride atakibonetse ni bwo twifashishije umuvandimwe wa NIYIREMA Cyprien ngo adufase mu gutanga iyi nyigiso mu rwego rwo gutangiza icyunamo ano muri TCT, twasobanuriwe rero igikomere icyo aricyo, ni nde ukomereka, wafasa iki uwakomeretse, ni iki gitera ibikomere, umuti w’ibikomere, umubano nyma y’ibikomere nizindi ngino nyinshi.
Iyi nyigisho yagize akamaro nk’uko bivugwa n’abayikurikiranye kandi bari bifuje ko yakongera igasubirwamo ni ubwo ntamwanya uhagije wabonetse wo kuyisubiramo.

GUSANGIRA PASIKA N'ABARWAYI
Gusangira Pasika yo kuwa gatandatu mutagatiifu kuri, 23/04/2011 n’abarwayi n’abanyeshuli n’abarwaza ndetse n’abakozi b’ikigonderabuzima cya Tumba(Tumba Health Centre).
Mu rwego rwo kugirango twizihize Pasika kandi tuzirikana ko hari n’abandi bahawe ingabire y’ubuzima Tumba College of Technology Catholic Community ifatanyije n’akirisitu ba santarari ya Murambi Paruwasi ya Rulindo, yateguye gusangira Pasika n’abarwayi , iki gikorwa cyabaye ku itariki ya 23 Mata nk’uko cyari cyateguwe n’abanyeshuli bibumbiye mu ikoraniro ry’abagatolika bo muri TCT, hakifashishwamo n’abagize santarali ya Murambi; dore uko byagenze:
Twashyitse kuri iki kigo nderabuzima cya Tumba(Tumba Health Centre) I saa sita n’igice z’amannywa kuwa gatandatu mutagatifu nyuma yo gutegura ifunguro, icyo kunnywa ndetse n’imyambaro yo kwambara;
Uhagarariye iki kigo nderabuzima cya Tumba, yishimiye iki gikorwa n’abakigizemo uruhare kugirango kigerweho ndetse yongeyeho ko ari intambwe ndende mu rwego rwo kwifatanya n’abantu b’ingeri zose cyane cyane abarwayi mu gusangirapasika; nyuma yo guhabwa ikaze ni uyu muyobozi yabahaye kari bu mu cyumba cyo gusangiriramo nk’uko abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi baho bari babimenyeshsjwe mbere niho bari bari.
Igikorwa cyatangijwe n’isengesho ndetse n’Ijambo ry’Imana byatanzwe n’umuyobozi w’umuryangoremezo wa TCT, inyigisho yatanzwe yavugaga ku ruhare Krisitu agira ku kiremwa muntu cyane ariko ku muntu ufite ubumuga cg uburwayi ubwo aribwo bwose, aha bahawe ingero nyinshi z’abarwayi Yezu yakijije ndetse buri wese yo ngera gukangurirwa kwigarurimo icyizere cyo gukira no kubaho.
Nyuma y’inigisho n’isengeso byamaze umwanya muto, hakurikiye gusangira ibihari maze abaraho dusangira twese tutajogoye abakozi, abarwayi bafite agatege, abarwaza n’abanyeshuri, uretseko abarwayi batabashaga kuva mu byumba barimo umuyobozi w’umuryangoremezo yagerageje kubageraho bose ndetse no kubavugira isengesho ribafasha muri ubwo buzima;iki gikorwa kirangiye hakurikiyeho gushima Imana mu ndirimbo ndetse no mu mudiho kubabishoboye, hafashwe ijambo ku muganga uhagarariye abandi avugako byamurenze ndetse ari ni ubwa mbere mu mateka y’ubuzima bwe ababibonye, ni uko hasojeshwa isengesho igikorwa kirangira gutyo.
Icyitonderwa: Byaje kugaaragarako iyo myenda itahita igabannywa abantu bose uko bari bayikwiye maze ishyikirizwa ubuyobozi bw’ivuriro bunasabwa kuzagena abayikwiriye nyuma bamaze kubareba neza.

IZINA | INGANO |
igikoma | Telimosi 7 |
Mukaru | Telemosi 3 |
Icyayi cy’amata | Telemosi 6 |
Isukali | Ibiro 5 |
Umuceli uhiye | Indobo nini 2 |
Imboga, Ibishyimbo n’ibindi | |
Imineke | |
Ibihaza bihiye | |
Ibibjumba bihiye | |
Ibirayi bihiye | Ibiro 8 |
Imyenda yo kwambara | 15 |
Ijambo ry’Imana n’inyigisho |
Uhagarariye iki kigo nderabuzima cya Tumba, yishimiye iki gikorwa n’abakigizemo uruhare kugirango kigerweho ndetse yongeyeho ko ari intambwe ndende mu rwego rwo kwifatanya n’abantu b’ingeri zose cyane cyane abarwayi mu gusangirapasika; nyuma yo guhabwa ikaze ni uyu muyobozi yabahaye kari bu mu cyumba cyo gusangiriramo nk’uko abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi baho bari babimenyeshsjwe mbere niho bari bari.
Igikorwa cyatangijwe n’isengesho ndetse n’Ijambo ry’Imana byatanzwe n’umuyobozi w’umuryangoremezo wa TCT, inyigisho yatanzwe yavugaga ku ruhare Krisitu agira ku kiremwa muntu cyane ariko ku muntu ufite ubumuga cg uburwayi ubwo aribwo bwose, aha bahawe ingero nyinshi z’abarwayi Yezu yakijije ndetse buri wese yo ngera gukangurirwa kwigarurimo icyizere cyo gukira no kubaho.
Nyuma y’inigisho n’isengeso byamaze umwanya muto, hakurikiye gusangira ibihari maze abaraho dusangira twese tutajogoye abakozi, abarwayi bafite agatege, abarwaza n’abanyeshuri, uretseko abarwayi batabashaga kuva mu byumba barimo umuyobozi w’umuryangoremezo yagerageje kubageraho bose ndetse no kubavugira isengesho ribafasha muri ubwo buzima;iki gikorwa kirangiye hakurikiyeho gushima Imana mu ndirimbo ndetse no mu mudiho kubabishoboye, hafashwe ijambo ku muganga uhagarariye abandi avugako byamurenze ndetse ari ni ubwa mbere mu mateka y’ubuzima bwe ababibonye, ni uko hasojeshwa isengesho igikorwa kirangira gutyo.
Icyitonderwa: Byaje kugaaragarako iyo myenda itahita igabannywa abantu bose uko bari bayikwiye maze ishyikirizwa ubuyobozi bw’ivuriro bunasabwa kuzagena abayikwiriye nyuma bamaze kubareba neza.
Ubuyobozi bw’umuryangoremezo wa TCT_CC
GUTANGIZA IGISIBO CYA 2011 MURI TCT
09/03/2011, Gutangiza igisiboKuiri iyi tariki nibwo uuyobozi wa TCT_CC MBITUYIMANA Jean Bosco nibwo yatangije ku mugaragaro igisibo muri rusange cyari cyaraye gitangiye ku isi hose, uyu mugaragu wa nyagasani nibwo yatanze inyigisho igenga umukristu gatolika muri iki gihe cy’igisibo by’umwiariko nk’umunyeshuli wiga mu ishuli rikuru ry’ikorana buhanga rya Tumba(TCT), iyi nyigisho yatanzwe igihe cy’iminota isaga 50, abanyesuli gatolika bakanguriwe ku mara iyi minsi mirongo ine mu ngingo zigera kuri zirindwi arizo:
Kwigomwa
Gusura abarwayi
Gusiba(cyane cyanee ku ngeso mbi)
Kudaangayikishwa n’ibyisi bihita
Gufasa abakene
N’ibindi bitanyuranya n’ukwemera gatolika
Ndetse yanasobanuye bihagije gisibo icyo ari cyo na buri ngingo kuko hari banshi bazitiranya cyangwa bakazikurikiza nk’uko bishakiye cyangwa babwirwa n’abandi, yanasyikirija abahagarariyeimiryangoremezo gahunda y’iki gisibo hano muri TCT iriho uruhare rwa buri muryangoremezo ndetse n’igikorwa cyo gusengera .

INAMA YO KURI SAINT PAUL
26/02/2011
Inama y’ibigo by’amasuli makuru na kaminuza bigize arikidiyoseze ya Kigali muri saint Paul i Kigali
Inama yatangiye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba itangijwe na padiri Hakolimana Charles na padiri Donatien Twagirumuremyi, twarebeye hamwe imikorere y’umuryango gatolika muri aya mashuli na kaminuza n’iyogeza butumwa mu rubyiruko muri rusange bana dusobanura inzegozirimo; twasanze tugerageza, ariko dusanga tugira ikibazo cyo kutitabwao na Kiliziya cyane cyane mu ku duhuriza hamwe no kuduha udutabo tw’uburyo wayobora imiryangoremezo, ariko ibi byose byakemuwe ni uko agiyeo ihuriro ry’aya mashuli kandi bakazadushakira utu dutabo maze iyogezabutumwa rigakwira hose no mu biga;
aha kandi twanarushijeo kwisanzura no kubaka umubano umwe hagati yacu maze twumvikana kuri e_mail group y’iri uriro ndetse TCT_CC iabwa inshingano zo kuyishyirao nk’uko yiga ibijyanye na Tecnology, ubu rero iyo E_ail group irio ariyo ihurirokgli@rocketmail.com, twanasabwe kujya dutanga ibyo duteganya gukora mbere ndetse tugasaba ubufatanye ao bishoboka, twanamenyesejweko hari ihuriro ryitwa THESE(ihuriro ry’urubyiruko ku isi yose) mu kwezi kw’Ukwakira muri 2012, twasabwe kuzaryitabira no kuzatanga ubufasha aho bukenewe cyaneko ari ihuriro ry’isi yose mu ndimi zitandukanye.
Mu bibazo byagaragajwe mu mashuli hatanzwemo n’umushinga wo kubaka chapel kuri sikisale ya Kayenzi i Tumba kuri TCT, padiriCharles yakiriye neza iki gikorwa ndetse anizeza umuyobozi wa TCT_CC gukurikirana uyu mushinga ao wari haragejejwe ngo uterwe inkunga.
Iyi nama yagize akamaro cyane kuko ubu ariho umubano udasanzwe n’aya masuli ndetse n’andi yagiye amenyana nyuma.

Subscribe to:
Posts (Atom)