UMUNSI W’UBUTATU BUTAGATIFU (19/06/2011)
Turahimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu: Imana imwe mu Batatu. Ni ineza twahishuriwe na Kristu kuko yatwinjije mu ibanga ry’Imana mu rupfu rwe n’izuka rye kandi yadusigiye Roho Mutagatifu udufasha kumva neza ukuri kw’Imana n’ineza y’ugucungurwa kwacu. Umunsi w’Ubutatu Butagatifu ni umwanya wo kuramya ineza y’Imana twivugururamo urukundo rwo kuyikunda koko. Si umwanya wo kuminuza mu mahame y’ukwemera ngo duhanike mu gusobanura uko Imana iteye, wenda tube twanarengera; si umwanya w’amagambo wenda aryohereye twatsindira Imana ngo tuyambike uko twishakiye; ni umwanya wo kuyitega amatwi, cyane cyane wo kuyakira iwacu ngo ihagire ingoro. Ngo Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose. Niko igitabo cy’Imigani kibuvuga. Kristu kandi nibyo azashimangira ko Roho Mutagatifu azadufasha kumva neza urukundo Imana idukunda. Pawulo mutagatifu azaryungamo ati: ineza y’Imana yabuganijwe mu mitima yacu na Roho twahawe, Roho wa Kristu utuma tumenya Imana Data. Uko niko kwemera kwacu kandi ufite ukwemera azi neza ko kwizera Imana bitera ineza mu mutima. Ng’iyo impamvu uyu munsi ukurikira uwa Roho Mutagatifu kandi ugakurikirwa n’uw’isakaramentu ritagatifu ry’Ukarisitiya. Kiriziya iduha uburyo bwo gusobanukira n’ibyo twemera kugira byoye gusa kuba amahame, ahubwo bibe isoko y’ubuzima nyabwo. Umunsi w’Ubutatu butagatifu rero udufashe kunyurwa n’inzira y’ugucungurwa kwacu. Ikindi twigira kuri uyu munsi ni uko uwamenye Imana kandi akayikunda, yihatira kubaho nka yo, akarangwa n’imigenzereze yayo. Ibyo tubyigira kuri Yezu, ariko tukabivoma mu Butatu Butagatifu kuko ni bwo sura y’imibereho nyayo. Gahunda zose za muntu kimwe n’imibereho ye bigomba gushingira ku bumwe buranga Ubutatu Butagatifu. Waba umubano uturanga iwacu aho tuvuka cyangwa aho dutuye, bwaba uburyo tubanira abandi mu mirimo duhinzwe, yaba imyumvire dufite ku myitwarire igomba kuturanga, ikitegererezo ni Ubutatu Butagatifu. Wenda ntihabura uvuga ati: ndabishimye ko Imana yatubera icyitegererezo. Ariko se byaba bitumariye iki kwisukira ubuzima bw’Imana tutazabishobora. Kuva Yzeu yakwigira umuntu, Imana ituye rwa gati muri twe. Ifite umuhana iwacu kandi irakomanga ngo tuyakire, tuyicumbire maze nayo itwigishe inzira yo kubaho neza. Si ukwigerezaho rero kubaho nk’Imana, ahubwo ni ukunyagwa zigahera gushaka kwikarana ubuzima twenyine tutaretse Imana ngo ibudufashe. Yezu ati: Roho Mutagatifu azabafasha kugera ku kuri kuzuye. Aya magambo ahuye rwose n’ayo yabwiye abamwumvaga ati: nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, nzabaruhura. Nimundebereho kandi munyigireho kuko mfite umutima utuje kandi woroshya. Hari ikindi se twifuza cyangwa taririra uretse kubaho neza. Ubutatu butagatifu buture iwacu maze butwigireho kubaho nk’abana bacuwe na Kristu.
Umunsi mwiza.
Umuyobozi w’umuryangoremezo wa TCT(TCT-CC)
MBITUYIMANA Jean Bosco