Thursday, June 30, 2011

Umunsi mukuru w'Umurayiki

Ku wa 03/07/2011: Umunsi wo kuzirikana ku butumwa bw’Abalayiki

Umulayiki ni muntu ki? Ubutumwa bwe ni ubuhe? Ubutumwa bwe bwuzuzanya bute n’ubw’abari mu nzego nyobozi za Kiliziya? Ni biki bisabwa umulayiki ujijuttse, uri mu nzego zifata ibyemezo? Kugira ngo abalayiki bagire uruhare rugaragara mu buzima bwa Kiliziya bagomba gufashwa na Kiliziya nyobozi. Iyi nyandiko ntigamije gucukumbura inyito n’ubutumwa bw’umulayiki mu rwego rwa tewologiya ahubwo igamije gusobanura muri rusange umulayiki icyo ari cyo n’ubutumwa bwe muri Kiliziya no mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umulayiki ni umukristu utari mu nzego za gisaserdoti. Ahabwa iryo zina kubera Batisimu yahawe. Umulayiki asabwa kuba umunyu n’urumuri rw’isi (Mt 5, 13-16) atanga urugero rwiza aho atuye, akora, bityo akabera Kristu umuhamya aho ari. Yaba umuhinzi, umunyeshuri, umucuruzi, umukozi wa Leta,…mbese buri wese mu kimutunze wemeye kwakira Kristu muri Batisimu asabwa kubahiriza rya tegeko ry’urukundo Yezu yahaye abe (Yh 15, 11-17). Ibyo abikora amurikiwe n’ubwenge Imana yamuhaye, amurikiwe n’amategeko y’Imana n’aya Kiliziya ndetse n’amategeko y’igihugu. Umulayiki mwiza ni n’umuturagihugu mwiza ndetse by’akarusho kuko avoma ku isoko y’ubwiza ari yo Mana.

Ese ubutumwa bw’Umulayiki ni ubuhe muri Kiliziya?

Twavuze ko ubutumwa bw’Umulayiki ari ukuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi? Ibyo bivuga iki? Muri make ni ugukurikiza amategeko y’Imana n’aya Kilizia, ariko cyane cyane rya tegeko ry’urukundo Yezu yaraze abazamwemera. Gukunda nabyo twavuga ko ari ukwifuriza abandi ibyo wowe wiyifuriza. Ni ukwirinda gukorera abandi imitwaro wowe utakwikorera. Ariko se mu buryo bufatika umulayiki asabwa iki mu kiliziya?

Nk’uko tubisanga mu mihango y’itangwa ry’Isakaramentu rya Batisimu, ubatijwe wese asangira na Kristu ubusaserdoti, ubuhanuzi n’ubwami. Umulayiki nk’uwabatijwe asabwa gusenga yiherezaho Imana igitambo kizima kandi gitagatifu (Mt6, 5-8),asabira isi kandi na we yisabira; yibutsa abo babana ikiri icyiza, ikinyuze Imana bityo agacyaha amahano kandi agahumuriza umuryango ak’abahanuzi dusanga muri Bibiliya (Yer 1, 5.10; Ezek 33;Am5,18-6,7; Hoz 11,11-12). Umulayiki asangiye ubwami n’uwo yemeye kuko yitangira bagenzi be atijujuta aka Yezu ku musaraba. Akishimira kwitanga aho guhabwa nk’uko Yezu atazanwe no kugaragirwa ahubwo atanga ubuzima bwe kugira ngo intama zibugire. Umulayiki aharanira icyateza imbere ubukristu, atanga ituro n’indi misanzu isabwa, yitabira Imiryango Remezo n’Imiryango ya “Agisiyo Gatolika”, nk’Abalegiyo, Abanyamutima, Abakarisimatiki,…bityo ubukristu bwe ntibube nyamwigendaho. Ariko se Ubutumwa bw’umulayiki bwuzuzanya bute n’ubw’abari mu nzego nyobozi za Kiliziya?
Imana yakoresheje Intumwa zayo guhera kuri Petero kugera kuri Papa dufite ubu n’abasimbura babo yiyoborera umuryango wawo. Izi nzego ni zo nakwita Kiliziya nyobozi zigomba kuba umuyoboro w’ingabire za Nyagasani arizo Masakaramentu.

Ibyo abalayiki basabwa cyane cyane abari mu nzego zifata ibyemezo
-Kwitabira gahunda za Kiliziya cyane cyane Missa zo ku cyumweru
-Gushyiraho amategeko atabangamira ukwemera. URUGERO: Itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, itegeko ryemera kubana kw’abahuje ibitsina,...
-Kurangwa n’ubushishozi n’ukwemera(la foi/faith), ubushakashatsi mu by’ubuhanga, ibiganiro mpaka mu by’ubukungu na politiki.

Ibyo abari mu nzego nyobozi basabwa
-Kuba bugufi abalayiki, cyane cyane abari mu nzego zifata ibyemezo, haba mu mahugurwa mu myiherero…kuko ari abana ba Kiliziya. Aha ndashima intera imaze guterwa na Komisiyo y’Alayiki mu Rwanda cyane cyane mu kubategurira amahugurwa n’imyiherero.
-Kuba intanga rugero mu migenzo myiza y’ubukristu
-Kwemera kugirwa inama

Ibi ntibibuza ariko ko buri rwego rugomba gukora no kunoza ibirebana n’inshingano ariko bitabujijwe guhana amakuru yubaka. Ntibyaba byiza abalayiki aribo bagena uko amasakaramentu atangwa, aribo basobanura inyigisho z’ukwemera n’imyitwarire(le Dogme et la morale chrétienne) cyangwa abari muri Kiliziya nyobozi ngo abe aribo bayobora amasendika y’abakozi cyangwa amashyaka ya politiki, bakuraho cyangwa bugashyiraho abayobozi mu nzego izi n’izi.

Umunsi w’Abalayiki wagombye kuba umwanya wo kwibukiranya ubutumwa bwabo muri Kiliziya no mu isi bwo kuba umunyu n’urumuri aho batuye(Mt 513-16). Bityo bakaba Abakristu beza n’abaturage beza, bakuzuzanya na Kiliziya nyobozi kubaka Ingoma y’Imana duhereye hano ku isi.

Umuyobozi w'umuryangoremezo wa TCT
MBITUYIMANA Jean Bosco