Friday, July 22, 2011

ABATAGATIFU

KAMENA
• Amasomo ku wa 24 Kamena: Ivuka rya Yohani Batista Mutagatifu
• 03 Kamena: Mutagatifu Karoli Rwanga na Bagenzi be
• Amasomo ku wa 03 Kamena: Mutagatifu Karoli Rwanga na Bagenzi be
GICURASI
• 31 Gicurasi: Bikiramariya ajya gusura Elizabeti

3 Gicurasi Filipo na Yakobo
Filipo yavukiye i Betsayida, we na Petero na Andreya. Uko ari batatu babanje kuba abigishwa ba Yohani Batista mbere yo kuba abigishwa ba Yezu. Filipo ni we washohoje kuri Yezu Abagereki, b’abanyamahanga bari batakambye bifuza kumubona. Filipo ni we kandi wabwiye Yezu ati : «Nyagasani twereke Imana Data, biraba biduhagije! » Yezu na we aramusubiza ati: «Umbonye aba abonye Imana Data». Yakobo we yari mwene Alfa. Bavuga ko yari afitanye isano na Yezu. Yabaye uwa mbere mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya y’i Yeruzalemu. Yakobo kandi yabonekewe na Yezu amaze kuzuka. Ibaruwa Yakobo yanditse, ibarirwa mu Bitabo Bitagatifu by’Isezerano rishya.
WERURWE/MARS

8 Werurwe: Mut. Yohani w’Imana (1495-1550)

Yohani w’Imana yavukiye mu gihugu cya Portugali ahitwa ontemoronovo. Ababyeyi be bari bakennye ariko bakaba abakristu beza. Bihata kumurera neza, ariko amaze gukura yiha gukora ingeso mbi no kuzerera. Igihe yari yujuje imyaka cumi n’umunani, yaracitse yigira muri Espanye ababyeyi be batabizi. Ararorongotana iyo, ashobewe aza kubona ubuhake ku mushumba w’ubushyo bw’intama. Ahaba imyaka myinshi, nyuma yinjira mu ngabo z’umwami wa Espanye.

Hashize igihe bamubikira ko nyina yitabye Imana; biramubabaza cyane, nyamara ariko kandi bimuviramo intandaro yo kwihana ibibi byose yakoraga. Atangira ubwo gusenga cyane, kwigomwa; mbese yicuza ibyaha byose yakoze.

Aho aviriye mu gisirikare, ntiyiriwe asubira iwabo, ahubwo yagerageje gucuruza ibitabo n’utundi tuntu ngo yirwaneho. Imana iramufasha biramuhira nuko ubucuruzi bwe burakomera cyane, aba umukire ukataje. Niko gutangira rero ubwo afasha abakene cyane n’indushyi, yubakisha ibitaro binini, ari nako kandi ubwo akomeza kwitagatifuza.

Kugira ngo abone ibitunga abarwayi, yitanze ijoro n’umunsi kandi agasabiriza imfashanyo hirya no hino. Muri uko kwitangira abarwayi, yashinze umuryango w’Abafurere wita ku barwayi; abaha urugero rwiza kandi abamenyereza kwitagatifuza. Yohani w’Imana yitabye Imana tariki 8 Werurwe 1550; ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu mu mwaka w’1690.

7 Werurwe: Mut.Perpetuwa na Felisita (203)
Abo batagatifu bombi bapfiriye hamwe umunsi umwe. Mu iyicwa ryabo bateye impuhwe abantu benshi, ariko kandi banabashima ubutwari budasanzwe bagaragaje banga guhakana ubukristu ngo baticwa,Perpetuwa yari abyaye uburiza, naho Felisita atwite ari hafi kubyara. Bombi bari bakiri abigishwa.

Barafatwa barafungwa, barakubitwa cyane bikomeye, cyakora mu gifungo bagira amahirwe yo gushobora guhabwa Batisimu. Mu buroko, se wa Peripetuwa aza kumureba afite agahinda kenshi aramubwira ati : «Mwana wanjye rwose wahakanye ubwo bukirisitu ko ntacyo bukumariye! Wemere rwose unyumve ugirire izi mvi zanjye za kibyeyi, ugirire n’umwana wawe utazashobora kubaho atonse!»

Nuko Perpetuwa na we agira ishavu ryinshi, ariko amwerurira ko adashobora kwemera gusenga ibigirwamana ngo yihakane Kristu. Se ngo abyumve abura uko abigira, nuko agahinda n’umujinya bimurembeje arikubura aragenda. Felisita we yabyariye mu buroko. Akiri ku nda arababara cyane, arataka; nuko bakamushinyagurira bamubwira bati: «ko utaka ari ububabare bworoshye bwo kubyara, haraza gucura iki nibakwibasira bakwica buhoro buhoro n‘ubugome bwinshi!» Ayo magambo ariko nta bwoba yamuteraga kuko yari yiringiye uwo yemeye gupfira.

Babajyana rero mu kibuga kigari, barabanza barabakubita cyane, hanyuma babateza ibimasa byica, bigumya kubicisha amahembe yabyo, biberereza mu kirere bakihonda hasi bibanyukanyuka nabi, nuko aho bigeze babaca imitwe. Bapfiriye I Kartaji muri Afurika ya ruguru.

4 Werurwe: Mut.Kazimiri (1458-1484)

Kazimiri yavukiye i Krakoviya muri Polonye. Se yari umwami w’icyo gihugu. Kuva akiri muto, nyina yamutoje imigenzo myiza ya gikristu. Yari umwana ujijutse kandi ufite igikundiro mu bantu. Aho akuriye yabaye umuntu w’inyangamugayo kandi witangira umurimo ashinzwe.

Mu mibereho ye, icy’ingenzi kuruta byose kuri we kwari ugushyikirana n’Imana mu isengesho. N’ubwo bwose yari umwana w’umwami, ukwigomwa kwe kwatangazaga rubanda. Yabyukaga igicuku kinishye, agasenga kugeza bujya gucya. Nta munsi n’umwe yasibaga misa. Ndetse nta n’uwamurushaga kwamamaza ukwemera gutagatifu no kukurwanira ishyaka mu magambo no mu migenzereze ye yose. Yarengeraga abakene, indushyi, abarwayi ; kugeza ubwo yitwa «Umuvunyi w’imbabare».

Yabaye umukristu w’indakemwa mu mico no mu myifatire, haba ku bya roho cyangwa ku by’umubiri; yima amatwi abamubwiraga ko iyo myifatire ya gikristu ikabije idakwiye umwana w’umwami. Imana nayo yamwigombye akiri muto, afatwa n’indwara, imuhitana afite imyaka makumyabiri n’itandatu gusa.

2 Werurwe: Karoli wa Flandriya (+ 1127)
Karoli yagiraga imico myiza cyane. Ndetse bamwitaga «Karoli w’imico myiza». Se yari umwami, aza kwicwa na bamwe mu ngabo ze bamuziza ko atemera amabwire agakoresha ubutabera. Yapfuye Karoli afite imyaka itanu. Asigarana na nyina, nuko amaze kuba umusore aba umutoni w’umutware mukuru w’intara ya Flandriya. Uwo mutware ajya gupfa, yamuraze umutungo we wose hamwe n’aho yatwaraga. Ibyo bintu bitagira ingano yari amaze kuragwa atangira kubifashisha abakene, imbabare n’indushyi z’amoko yose.

Yazindukaga kare akabanza kuzenguruka mu bakene abaha imfashanyo mbere yo gutangira indi mirimo ikomeye ashinzwe. Akenshi rero ntiyatumaga hari umutangira imfashanyo kuko yabaga ashaka kuganira n’izo ndushyi. Abarwaye akabashakira imiti, ntabe rwose yakwiriza umunsi atagize icyo amarira abababaye.lmpuhwe ze zamuhoraga ku mutima no mu mirimo y’ubutegetsi akirinda kugira uwo ahutaza. Iyo yamenyaga ko hari umutegetsi wahohoteye umukene utishoboye, yaramurengeraga agashirwa amurenganuye.

Ibyo byose byatumaga Karoli agira abanzi benshi mu bakomeye kugera ndetse ubwo bagiye inama yo kumwica. Umugambi wabo uranoga koko, bahengera agiye mu Kiliziya gusenga nk’uko byari akamenyero kuri we, bamusangamo bamutsinda imbere y’ishusho rya Bikira Mariya. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari ya Kristu yari yaritangiye abakene.
GASHYANTARE/FEVRIER

23 Gashyantare Polikaripo (70-167)
Polikaripo yavukiye muri Aziya. Ni umwe mu bepiskopi babaye ibirangirire mu ntangiriro za Kiliziya. Yari yaragize umugisha wo kuba umwigishwa wa Yohani Intumwa; aramwibonera ubwe n’amaso ye kandi aramwiyumvira n’amatwi ye. Yohani na we yari yarabanye na Yezu cyane.

Nuko Yohani atora Polikaripo amugira umwepiskopi wa Smirni, muri Turkiya y’ubu, ahakora umurimo ukomeye mu kwamamaza Inkuru Nziza. Ukwemera kuzuye yari afite ntikwatumye yihanganira inyigisho zinyuranye n’ukuri gutagatifu. Yaharaniye Kiliziya ku buryo bwose, yamamaza Ivanjili uko bikwiye muri rubanda, nyuma ndetse yemera no kuzira izina rya Kristu.

Koko rero burya impamvu ingana ururo! Umunsi umwe hari umukristu wari warataye wihandagaje cyane imbere ye, Polikaripo ashusha n’utamureba arikomereza, nuko undi ati : “Kuki unyirengagiza ubwo ntunzi?” Polikaripo ati : “Sinkwirengagije kubera ko ntakuzi; nkwirengagije ahubwo kuko nkuzi neza, kurya nzi ndetse ko uri imfura mu bana b’abahungu Shitani ibyaye.” Bene ayo magambo akarishye mu gihe Kiliziya yari itarakomera ndetse itangiye no gutotezwa cyane, yari nk’umusemburo ku barwanyaga Kiliziya. Ntibyatinze rero koko, abanzi ba Kiliziya baramufatisha.

Agitunguka imbere y’umucamanza n’imbaga y’abantu yari iteraniye aho, umucamanza aramubaza ati : «Ni wowe Polikaripo? » Undi ati : «Nijye». Umucamanza ati : «Cyono niba waranasaze, girira izo mvi zawe byibuze, abe ari zo ugirira, maze uvume Kristu, nkunde nkurekure utari waribwa n’intare ngo zigutanyaguze». Polikaripo ati «Cyo se ; namukoreye imyaka mirongo inani n’itandatu anyitura ineza gusa, maze ubu mbirengeho muvume koko? Muvume ari Umubyeyi wanjye, Nyagasani n’umwami wanjye!».

Nuko umucamanza ngo yumve ayo magambo ararakara bikomeye, nibwo ategetse ko bamujugunya mu itanura ryatuye cyane. Bashatse kumuzirika rero, Polikaripo arababwira ati : «Mwikwirushya mumboha ; Kristu mpowe aramfasha ubwe, sindibwinyagambure na gato ». Nuko yubura amaso arasenga; bamujugunya mu itanura aririmba kandi asingiza Nyagasani. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu.

5 Gashyantare: Mut. Agata (+ 258)
Agata yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yari umukobwa w’imico myiza cyane, wicisha bugufi kandi wubaha. N’ubwo bwose iwabo bari bakize cyane, Agata ntiyigeze ararikira ubukire bw’iby’isi. Yabayeho mu bihe bikomeye ku ngoma ya Desi wari umwami w’Abaromani, ubuhakanyi bukaba bwari bwiganje cyane mu bategetsi bo hejuru. Icyo gihe rero Mburamatare w’Umuromani Kintiyanusi ashaka gutesha Agata ubukristu ngo amugire umugore. Agerageza uko ashoboye ngo Agata ahakane ubukristu, undi aranga amubera ibamba. Agata ndetse amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi.

Kintiyanusi rero ngo bimare kumushobera, niko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu. Baramuzana rero, Kintiyanusi abwira Agata ati: «Nta soni koko n’ubwo bwiza bwawe; ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganirijwe»! Agata aramusubiza ati: «Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo by’isi»?. Yungamo ati «Kristu wenyine ni We nzira y’agakiza ka muntu ». Kintiyanusi yumvise ayo magambo arushaho kurakara, ati : « Hitamo ko tukwica cyangwa se wemere uhakane ayo manjwe yawe y’ubukristu». Agata ntiyagira icyo amusubiza ahubwo aramuseka gusa. Nibwo ako kanya Kintiyanusi ategetse ko bamubabaza ku buryo bwose kugeza igihe apfiriye.

Ngiyo imitabarukire y’iyo ntwari yagaragaje ukwemera kugeza ku ndunduro. Mu gihe cy’ibyago, abakristu bo mu Butaliyani bakunda kwiyambaza Mutagatifu Agata.
MUTARAMA/JANVIER

31 Mutarama: Yohani Bosiko Umusaserdoti (1815-1888)

Yohani Bosiko yavukiye mu karere ka Piyemonti mu Butaliyani. Ababyeyi be bari bakennye cyane, bituma agira imiberebo ivunanye akiri muto. Nyina wari umukristukazi w’indahinyuka kandi ujijutse cyane mu by’iyobokamana amutoza hakiri kare imigenzo myiza ya gikristu. Ndetse akiri muto, hari igihe yasengaga agatwarwa buroho! Mu bandi bana b’urungano rwe, Yohani Bosiko yari abarushije kujijuka kandi akagira igikundiro mu bantu.

Mu ishuri akaba umuhanga, akamenya gufata mu mutwe cyane. Amashuri makuru yayize yitegura kwiyegurira Imana, nuko mu 1841 ahabwa ubusaserdoti yujuje imyaka makumyabiri n’itandatu y’amavuko. Kuva ubwo yatangiye umurimo ukomeye wo kuraruza abana b’inzererezi bandagaye mu mayira, abakoranyiriza hamwe atangira kubigisha imigenzo myiza ya gikristu n’utundi turimo twinshi tunyuranye. Nyuma yabashingiye ikigo maze akitirira Mutagatifu Fransisko wa Sales.

Aho amariye kwitaba Imana, imiryango ibiri yasize ashinze, uw’Abasaleziyani n’uw’Ababikira ba Mariya Umufasha wacu (Congrégation de Marie-Auxiliatrice), yagabye amashami henshi kandi itabara urubyiruko henshi ku isi. Igishimishije muri byose, ni uko umwe muri abo bana batangiranye na we yabaye Umutagatifu, ari we Dominiko Saviyo.

3 Gashyantare: Mut. Blezi (+ 316)
Blezi atwibutsa uko yabereye Kristu indahemuka, akemera kubabazwa no gutotezwa, ariko ntacogore na gato. Yavukiye muri Turkiya, aba ari naho yigira amashuri y’ubuvuzi. Yari umuhanga cyane mu buvuzi kandi akaba umukristu w’indahinyuka.

Ukwitangira abarwayi n’ukwitagatifuza kwe, byatumye abantu bamukunda kandi bakamwubaha. Nibwo ndetse abakristu ubwabo bamutoye ngo ababere umwepiskopi, nuko Blezi aba atyo umwepiskopi w’i Sebasti muri Armeniya.

Haciye iminsi abanzi ba Kiliziya batangira gutoteza abakristu , bayobowe n’umukuru w’Intara zategekwaga n’abaromani. Blezi ava iwe ajya kwibera mu ishyamba, akaba ariho aturuka aje rwihishwa kwigisha abakristu. Yirariraga mu isenga hamwe n’inyamanswa; nyamara kubera ububasha bw’Imana zikamukunda ntizimwakure. Abasirikare bari bagiye guhiga babonye ukuntu abana n’inyamanswa barumirwa!

Bahise bamufata maze bamushyikiriza ubutegetsi bw’Abaromani, nuko Mburamatare wangaga abakristu urunuka amutegeka guhakana ubukristu no gusenga ibigirwamana. Akibivuga Blezi ntiyigera amusubiza ahubwo aramuseka gusa. Nuko Mburamatare ategeka ko bamukubita cyane kugira ngo akunde ahakane ubukristu, nyamara Blezi we ntiyatinya kumwerurira ko nta kindi yagereranya n’Imana.

Noneho umutegetsi arushaho kurakara; nibwo ategetse ko bamuzirika kw’ifarasi ikamukurubana hasi inzira yose kugeza igihe apfiriye. Babonye ko adapfuye kandi yanze kuva ku izima, Mburamatare ategeka ko bamujugunya mu ruzi bamuziritse amaboko n’amaguru. Ariko mbere y’ibyo abasirikare babanza kumuca umutwe, babona kumuroha.

Igihe yari afunze, bamuzaniye umwana wananiye abavuzi, ihwa ry’ifi ryamuhagamye mu muhogo; nuko Blezi amukiza amukoreyeho ikimenyetso cy’umusaraba gusa.

28 Mutarama: Mut. Tomasi w’Akwini Umusaserdoti n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya (1225-1274)
Tomasi yavukiye Akwini mu Butaliyani. Ababyeyi be bari abantu bakize byahebuje. Kuva akiri muto, yagaragaje urukundo rukomeye afitiye umubyeyi w’Imana Bikira Mariya. Yari umwana uzi ubwenge mu mashuri kandi iwabo bakabimukundira. Arangije amashuri yisumbuye yinjiye mu muryango w’Abadominikani n’ubwo ababyeyi n’abavandimwe be batabishakaga. Nyamara bagerageza gukora uko bashoboye ngo bamukureyo birabananira. Amashuri yayakomereje I Koln mu Budage n’i Paris mu Bufaransa ahagaragariza ubuhanga buhanitse. Nyuma yabaye umwarimu w’ikirangirire uzwi cyane hose. Ubuhanga bwe yanabugaragaje yandika ibitabo bya Tewolojiya na Filozofiya, ariko kandi akaba n’umuntu uzi gusenga. Yanahimbye amwe mu magambo akoreshwa mu gitambo cya Misa ndetse ahimba n’indirimbo zubahiriza Isakaramentu Ritagatifu.

Tomasi w’ Akwini yitabye Imana tariki ya 7 Werurwe 1274 ari mu rugendo agana i Lyon mu nama ya Konsili. Kubera ko iyo tariki ya 7 Werurwe ikunze kuba mu gisibo, umunsi mukuru we uhimbazwa ku ya 28 Mutarama; itariki bibukaho ijyanwa ry’umurambo we mu kigo cy’Abadominikani i Toulouse.

27 Mutarama: Mut.Yohani Mariya Muzeyi Uwahowe Imana (+ 1887)
Yohani Mariya Muzeyi ni umwe mu babowe Imana makumyabiri na babiri b’i Buganda. Yabatijwe ari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu. Abapadri bamaze kugira inama abakristu yo kutishyira umwami, Yohani Mariya na bagenzi be bamaze amezi agera kuri umunani bihishe batagera ahagaragara. Bityo kugera mu bapadri no guhabwa amasakrarnentu bikaba mu ijoro. Byaratinze noneho ntibaba bakihisha. Umwami abatumaho ngo bazamwitabe kuko ibyo kubica bitakiriho. Ariko barabikenga banga kujyayo ahubwo bamenya ko ashaka impamvu yo kubafata. Yohani Mariya Muzeyi abwira abandi ati : «Hoshi! Ubukristu butagaragaye nabwo ntabwo. Tuzihisha na ryari? Ejo nzamwitaba niba mwe mutabishaka.Nanyica ampoye Imana ntacyo bizaba bitwaye ». Buracya arashogoshera n’ibwami. Umutware mukuru w’umwami ngo amubone ati: «Ni ishyano! Kuza wenyine usize bagenzi bawe ni iki? Genda ubabwire mwese muzinduke ejo muzabonane n’umwami ». Asubirayo rero abitekerereza Abapadri, ahabwa Amasakaramentu nuko abasezeraho, acaho aragenda asezera no kuri bagenzi be. Mu gitondo azindukira ibwami wenyine kuko bagenzi be bari batinye. Ageze ibwami ahagarara ku karubanda: Ngo bamubone rero baramufata, baramuboha, bajya kumujugunya mu kidendezi cy’amazi cyari bugufi aho. Ngiyo imitabarukire y’iyo ntwari umwami Mwanga yaherukiyeho guhora iby’Imana.

27 Mutarama: Angela w’iMerisi Umubikira (1475-1540)
Angela yavukiye mu majyaruguru y’Ubutaliyani. Ntiyashoboye gukurikira inyigisho z’amashuri, ariko ababyeyi be bamuhaye uburere bwiza bwa gikristu. Yujuje imyaka cumi n’itandatu y’amavuko, yagize , amakuba apfusha ababyeyi be. Nyamara ibyo byago bikomeye abasha kubyihanganira abitura Imana. Muri icyo gihe, aho iwabo hari Abasaserdoti bagendaga mu bakristu bigisha iby’imibereho ya Mutagatifu Fransisko wa Asizi. Angela rero atega amatwi iby’imibereho y’uwo Mutagatifu. Ni ko gufata icyemezo cyo kugurisha amatungo menshi iwabo bari baramusigiye kugira ngo arengere abakene. Na none kubera kunyurwa n’izo nyigisho, yinjiye mu muryango w’abakristu basanzwe washinzwe na Mutagatifu Fransisko wa Asizi. Akaba ari na wo wakomotseho mu mwaka w’i 1535, umuryango w’Ababikira wita ku burere bw’abana b’abakobwa, witiriwe Mutagatifu Urusula.

26 Mutarama:Timote Umwepiskopi
Timote yabaye umwigishwa w’indahinyuka wa Mutagatifu Pawulo. Bahuriye ubwa mbere i Lystre iwabo wa Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagurutse, yamushyize mu bafasha be yari atangiye gutora n’ubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose, baba inshuti magara basangira akabisi n’agahiye. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza ukwemera mu bakristu. Yandikiye Abakorinti ibaruwa ababwira ati: «Mboherejeho Timote, umwana wanjye w’inkoramutima, kandi indahemuka muri Nyagasani, uzabibutsa inzira zanjye muri Kristu » (1 Kor 4,17). Na Timote ubwe, Pawulo yamwandikiye amabaruwa abiri, avuga imibereho y’umukristu nyawe. Yakomeje kumubera umufasha w’imena, amubera inkingi ikomeye mu mirimo ye yo kwamamaza Inkuru Nziza. Timote yabaye Umwepiskopi wa Efezi, ari naho yaguye ahowe Imana.

Tito Umwepiskopi

Tito yari Umugereki, akaba yaravukiye i Antiyokiya. Aho amariye kumenyana na Mutagatifu Pawulo, yamutoye mu bafasha be. Amugira rero intumwa ye ku bavandimwe, akabagira inama, agakiranura imanza zabo akurikije ubutumwa bwa Pawulo. Ni nawe Pawulo yashinze gutangiza Kiliziya y’ahitwa Kreti, anayibera umuyobozi. Pawulo yamwandikiye ibaruwa nziza, amugira inama amubwira ati: «Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo bakora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware» (Tito 2, 6-8). Hanyuma rero akomerezaho amwigisha uburyo bwo gukomeza gushishikariza Ijambo ry’Imana agira ati: «N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatijujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo ba bo, kugira ngo Ijambo ry’Imana bataritukisha» (Tito 2, 3-5). Pawulo amaze kwitaba lmana, Tito yakomeje kwitangira kwamamaza Inkuru Nziza i Kreti.

25 Mutarama: Ihinduka rya Pawulo Intumwa
Mutagatifu Pawulo yari Umuyahudi wo mu muryango wa Benjamini. I Tarisi muri Silisiya yavukiye, abaturage baho bose bari Abaromani, n’abatari bo ku buvuke bari barabihawe. Bene wabo, Abayahudi, bari baramuhesheje inyigisho zikomeye z’icyo gihe.

Nuko abarirwa akiri muto mu Bafarizayi baho bashimwaga. Pawulo atarahinduka ngo agarukire Kristu, yitwaga Sawuli. Yari atsimbaraye cyane ku muco mukuru wa Kiyahudi, bituma yanga inyigisho zose zawubangamiraga z’ibyaduka, akazira atyo ubukristu. Batangiye kujujubya no kwica abakristu arishima, arahaguruka atera aho babakekaga hose.

Bamaze kumenesha abakristu b’i Yeruzalemu asaba inzandiko zo kujya gufata ab’i Damasi. «Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli urantotereza iki?» Sawuli arabaza ati: «Uri nde, Nyagasani?» Iryo jwi rirasubiza riti: «Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! Ariko haguruka winjire mu mujyi, bari bukubwire icyo ugomba gukora».

Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwoo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be niko kumurandata bamugeza i Damasi. Nuko ahamara iminsi itatu atabona,nta cyo arya nta n’icyo anywa (lntu 9, 3-9).

Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari umwana w’Imana. Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati: «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambazaga iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?». Ariko Sawuli arushaho gukomera, agatsinda impaka Abayahudi batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristu (lntu 9,20-22).

Pawulo yakomeje gusenga cyane ashimira avuga ati: «Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera » (1 Tim, 1,12).

24 Mutarama : Fransisko wa Sale Umwepiskopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya (1567-1622)
Fransisko yavukiye mu Bufaransa, avuka ku babyeyi b’ibikomangoma kandi bakize cyane. Se yari umukristu ufite ukwemera gushyitse, ibyo bituma umuhungu we arerwa neza kandi gikristu.

Ababyeyi be bamwohereje kwiga mu ishuri ryayoborwaga n’Abapadri b’Abayezuwiti i Paris, aharangije bamwohereza kwiga i Padova mu Butaliyani. Yabereye bagenzi be urugero mu mashuri; agashirika ubute kandi agakunda gusenga. Aho arangirije amashuri yasubiye iwabo, nyuma ahitamo inzira yo kwiyegurira Imana. Yahawe ubusaserdoti mu mpera z’umwaka w’1593.

Yabaye umusaserdoti w’indakemwa ku rugero rw’intumwa Yezu yirereye, abigaragaza cyane cyane atunganya neza imirimo ashinzwe kandi agarura roho nyinshi z’abataye n’abari barahinduye idini. Amaze gutorerwa kuba umwepiskopi wa Jenevi, yabaye intumwa n’umushumba w’indahinyuka wa Kiliziya, ahebuza bose kugira umutima w’ituze n’ineza, abanira cyane abaciye bugufi. Abashaka kwihebera Imana, abakundisha gusenga, abasobanurira amabanga y’urukundo rw’Imana; abalayiki abatoza kubaho gikristu.

Fransisko yashyizeho umuryango w’Ababikira ba Mariya ajya gusuhuza Elizabeti, abifashijwemo na Yohana Fransiska wa Chantal wawubereye umuyobozi. Fransisko wa Sale yagaragaje ubutwari bukomeye no mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, akomeza kwihangana akora imirimo ye ya gisaserdoti; atanga isakaramentu ry’imbabazi, yigisha ndetse yakira n’abamugana bose. Yitabye Imana ku ya 28 Ukuboza 1622.

22 Mutarama: Visenti Pallotti Umusaserdoti (1795-1850)
Mutagatifu Visenti Pallotti yavukiye i Roma mu Butaliyani, ku wa 21 Mata 1795· Yabatijwe bukeye bw’umunsi yavutseho. Amaze gutangira amashuri, Visenti Pallotti yakundaga gusenga cyane kandi akavuga ko yifuza kuzaba umusaserdoti. Imana rero yaje kumutorera ubusaserdoti, yiga Filozofiya na Tewolojiya. Yahawe ubusaserdoti ku wa 16 Gicurasi 1818. Mu mibereho ye yabaye umusaserdoti w’indahinyuka. Yitaye kuri roho z’abantu b’ingeri zose: abato n’abakuru, abitegura kwiyegurira Imana, abarwayi b’indembe n’imfungwa zaciriwe urubanza rwo gupfa. Yagize imirimo myinshi yaje kumufatanya n’amagara ye yagerwaga ku mashyi, aza gufatwa n’indwara iramuhitana. Pallotti yitabye Imana afite imyaka mirongo itanu n’itanu gusa. Mu mibereho ye, yakoze igikorwa gikomeye, cy’ingenzi ashinga, mu 1835, Urugaga rw’iyogeza-butumwa gatolika (Union de l’Apostolat Catholique) ruhuriwemo n’ingeri zose z’abakristu: abalayiki, abihayimana n’abasaserdoti. Mu miryango imwe igize urwo rugaga, hari Umuryango w’abapadiri n’abafurere (Société de l’Apostolat Catholique – Pallottins) n’ababikira (Sreurs Missionnaires de l’Apostolat Catholique).

20 Mutarama: Mut. Sebastiyani Uwahowe Imana (+ 288)
Mutagatifu Sebastiyani yavukiye i Narboni mu majyepfo y’Ubufaransa. Uwamamaje cyane imibereho ye ni Mutagatifu Ambrozi wabaye umwepiskopi wa Milano mu Butaliyani. Abakunze kuvuga iby’imibereho ye, bamwise umuvunyi wa Kiliziya. Bavuga ndetse ko icyatumye ahitamo kuba umusirikare akigomwa ubukire bw’iwabo akiri muto, ko kwari ugushaka uburyo ashobora kurengera Kiliziya kuko muri icyo gihe yatotezwaga bikomeye.

Amaze kuba umusirikare, yaranzwe n’umurava n’ubwitonzi mu mirimo ashinzwe. I Roma mu Butaliyani, yabaye umutoni w’umwami Diyoklesiyani wari wimye mu Buromani, amugira umutware w’urugo rwe n’umugaba w’Ingabo ze. N’ubwo bwose Kiliziya yatotezwaga muri icyo gihe, ntiyigeze atererana Kristu mu mutima we. Nyamara kandi ntiyigeze agaragariza abarwanyaga Kiliziya barimo n’umwami ko yakundaga Kristu.

Ibyo byatumye abasha kugoboka kenshi imfungwa z’abakristu zari zaragowe. Aho umwami Diyoklesiyani n’abafasha be bamenyeye ko ari umukristu, babanje kumuhendahenda ngo areke kuba umukristu. Ariko we yaranze abahakanira ko adashobora kwihakana Kristu. Nibwo umwami amutanze ngo yicwe. Nuko ategeka ko bamubohera ku nkingi, abasirikare bakamurasa imyambi kugeza igihe apfiriye. Ijoro riguye, abakristu baje kumutwara ngo bashyingure umurambo we, nuko basanga atarahwana. Niko kumujyana, rero baramuvuza arakira.

Umwami Diyoklesiyani yakomeje kurimbura abakristu, Sebastiyani ntiyabyihanganira agaruka gutakambira umwami. Ahengera umwami akikijwe n’ingabo ze n’abandi bantu benshi, araza n’imbere ya Diyoklesiyani, ati : « Nyaguhorana ingoma, niba udakuyeho iteka waciye ryo kurimbura abakristu, kandi aribo bayoboke bawe b’ukuri, Imana itarenganya iraguhannye vuba bidatinze. Warantanze ngo banyice; nyamara Imana yankomereje ubugingo ngo nze kukubwira ibyo nkubwiye ». Diyoklesiyani ati : «Uratumitse none ho genda bakwice nibonereho». Nuko bamwlcisha amahiri aho imbere y’umwami. Hari ku itariki ya 20 Mutarama 288.

21 Mutarama: Mut. Anyesi Uwahowe Imana (+ 304)
Anyesi yavukiye i Roma mu Butaliyani, ababyeyi be bamurera neza gikristu kuva akiri muto. Yari umwana w’imico myiza kandi akagira n’uburanga. Yujuje imyaka cumi n’itatu y’amavuko, mwene Mburamatare w’i Roma asaba kumurongora. Anyesi aramubwira ati : «Kuva kera niyemeje kuba umwari ugenewe Nyagasani. Niyemeje kugumana ubusugi kuko Nyagasani namuhaye umutima wanjye rwose. Ntuteze gukunda undi mugabo ukundi ». Icyo gihe hari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani, watotezaga abakristu bikomeye.

Kuba rero Anyesi yaragaragaje ubukristu bigeze aho, byari ugutinyuka cyane muri icyo gihe. Kubera uburakari bw’uko yanze ko amurongora, uwo musore yagiye kumurega ko ngo ari umukristu. Anyesi afatwa ubwo, bamutegeka gusenga no kuramya ibigirwamana byabo, aranga arabahakanira! Bamutera ubwoba ku buryo bwose ngo areke kuba umukristu, abereka rwose ko nta mpungenge atewe no kuzira izina rya Kristu. Niko kumucuza rero imyambaro yose bamubohera ku giti, bamuharurisha ibyuma umubiri wose bacanye n’umuriro mwinshi iruhande rwe. Bakamubwira, bati : « Hakana ubukristu maze tukurekure witahire ». Ntiyatinya rero ibyo bigeragezo byose akomeza gusenga cyane yiragiza Nyagasani, nuko babonye ko atava ku izima bamuca umutwe.

Ng’ubwo ubutwari bw’uwo mwana muto w’umukobwa wemeye kwitura Imana ho igitambo. Urugero rwiza yatanze rwateye benshi gukomera mu bitotezo by’abakristu, baba intwari nka we.


17 Mutarama: Antoni wo mu Misiri, Umukuru w’abihaye Imana
Mutagatifu Antoni yavukiye i Komi mu Misiri. Ababyeyi be bapfuye afite imyaka cumi n’umunani y’amavuko ariko basiga ari umwana wahawe uburere bwiza bwa gikristu.

Yasigaranye na mushiki we, bakomeza gufata neza umutungo ababyeyi babo babasigiye. Umunsi umwe ari mu Kiliziya, yumvise umusaserdoti asoma ijambo ryo mu Ivanjili, aho Yezu yabwiraga umunyacyubahiro w’umukungu ati: « Gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire». (Luka 18,22). Asohotse mu Kiliziya, Antoni yumvise asa naho ariwe ubwirwa ayo magambo. Niko gusubira imuhira rero, afata igice kimwe cy’umutungo wabo wose agiha mushiki we, undi mugabane wagombye kuba uwe, awugabanya abakene. Ahagurutse iwabo, yitaruriye ahantu ha wenyine mu butayu bwa Misiri.

Igice kinini cy’umunsi yakimaraga asenga, undi mwanya usigaye akawuharira uturimo. Yaryaga rimwe gusa ku munsi nimugoroba. Hari n’igihe ariko yamaraga na gatatu ntacyo akoza mu kanwa, abikorera ukwigomwa. Nijoro nabwo yasengaga igihe kirekire, agasinzira amasaha make cyane. N’imiryamire ye kandi ntiyari iy’ushaka gusinzira! Yarambararaga ku muce ushaje cyangwa hasi gusa. Nyuma y’imyaka irindwi, yakoranyije abasore arabigisha, bashyira hamwe bashinga umuryango w’Abamonaki. Ibigo byabo byakomeje kujya byiyongera muri ako karere k’ubutayu bwa Misiri.

Mutagatifu Antoni azwiho kuba yaratsinze kenshi intambara ikomeye y’amashitani yamuteraga akamujujubya! Yamukoreraga ibibi byinshi ariko akayatsindisha isengesho. Nyagasani Yezu yigeze kumubonekera, nuko Antoni aramubaza ati : «Nyagasani, kare kose wahoze he ko utantabara?» Yezu aramusubiza ati: «Nari hafi yawe nishimira ugutsinda kwawe », Mutagatifu Antoni, ibyo yakoraga byose yabikoranaga umunezero; ni na wo murage yaraze abe bose. Yitabye Imana afite imyaka ijana n’itanu y’amavuko.

7 Mutarama: Rayimondi w’i Penaforte Umusaserdoti (1175-1275)
Rayimondi yavukiye i Penaforte mu gihugu cya Espanye, mu mwaka w’1175. Yabaye ikirangirire cyane mu bwenge bw’amashuri no mu mico ya gikristu. Amashuri ye yayarangirije muri Kaminuza y’i Bologne mu Butaliyani, ari naho yahawe umurimo asohotse Kaminuza. Yari umukristu w’intangarugero kandi agakunda bagenzi be. Iyo yagiraga icyo asagura ku mushahara we w’ukwezi, ntiyibagirwaga kurengera abatishoboye. Igihe Umwepiskopi wa Barcelona anyuze i Bologne, yitegereje ukwitanga n’umurava bya Rayimondi, ni ko kumwinginga ngo yemere agaruke iwabo muri Espanye. Aho amariye gusubira iwabo, yinjiye mu muryango w’Abadominikani, icyo gihe akaba yari yujuje imyaka mirongo ine n’irindwi y’amavuko. Amaze guhabwa Ubusaserdoti yahawe umurimo wo gutunganya amategeko agenga umuryango w’abihayimana ba Bikira Mariya w’Impuhwe watangijwe na Mutagatifu Petero Nolaske. Nyuma yaho, Papa Gregori wa IX yamutumiye i Roma ahamara imyaka ine, hanyuma atorerwa kuba umukuru w’umuryango w’Abadominikani. Nyamara ariko hashize imyaka ibiri gusa, asaba kwegura ku mirimo y’ubuyobozi bw’uwo muryango. Banamusabye kuba Umwepiskopi wa Taragoni, na byo arabibahakanira. We yishakiraga gusa kwamamaza Ijambo ry’Imana mu Bayahudi no mu Bayisilamu bo muri Espanye kugira ngo abayobore inzira y’ubukristu. Ni na yo mpamvu muri icyo gihe, yihatiye kwiga ururimi rw’igihebureyi n’urw’icyarabu. Ni na we kandi wagiriye inama Mutagatifu Tomasi w’Akwini, ngo yandike igitabo gikubiyemo ukwemera kw’abakristu, kugira ngo kijye gifasha abasaserdoti mu nyigisho zabo.

5 Mutarama: Mut. Telesifori Papa n’uwahowe Imana ( + 136)

Telesifori yavukiye mu Bugereki. Arangije amashuri muri Kaminuza, yahisemo kwiyegurira Imana, maze ajya kwihererera ahantu ha wenyine kugira ngo asenge cyane; yicuze kandi yigomwe kubera ibicumuro bye n’iby’abandi. Nyuma yagiye muri Palestina ku musozi wa Karmeli, aho umuhanuzi Eliya yabaye kera ahasengera Imana. Icyo gihe yahasanze n’abandi biyeguriye Imana benshi. Avuye aho, yagiye i Roma. Yifuzaga no kujya gusengera ku mva ya Petero na Pawulo. Yagumye aho yishimira gukomeza kwibanira n’abakristu b’i Roma. Nyuma y’urupfu rwa Papa Sixte mu mwaka w’125, abakristu b’i Roma batoye Telesifori ngo abe ari we umusimbura ku ntebe y’Ubupapa. Yari abaye umupapa wa munani kuva kuri Petero Mutagatifu. Mu myaka cumi n’umwe yamaze ayobora Kiliziya, yayiyoboranye ubwitonzi n’umurava; kugeza ubwo umwami Adriyani atangiriye kurwanya Kiliziya, nuko atanga itegeko ryo kumwica, bamuca umutwe.

03.Mutarama:Izina ritagatifu rya Yezu
Izina ritagatifu rya Yezu ryubashye kuva kera mu Kiliziya nubwo guhimbaza uyu munsi byinjiye muri Liturjiya mu kinyejana cya XIV. Mutagatifu Bernardo afashijwe na bagenzi be cyane cyane Alberto wa Sarteáno na Bernardini wa Feltre, bakwirakwije n’imbaraga nyinshi kandi n’ukwemera gukomeye uyu munsi wagenewe kubaha izina ritagatifu rya Yezu akaba aribo ntandaro yo kwinjira muri Liturjiya k’uyu munsi.
Mu mwaka w’1530 Papa Klementi VII yahaye uburenganzira abafransiskani bwo kuvuga amasengesho yagenewe uyu munsi w’Izina ritagatifu rya Yezu. Papa Yohani Pawulo wa II yongeye gushyira uyu Munsi ku wa 3 Mutarama, awushyira muri Kalendari ya Roma.

1 Mutarama: Mariya Mutagatifu umubyeyi w’Imana
Muri Kiliziya Gatolika, buri mwaka utangirwa n’umunsi mukuru wa Mariya Mutagatifu, umubyeyi w’Imana. Ni na we « Mwamikazi w’Abatagatifu bose» nk’uko tumwambariza mu bisingizo bye.
KANAMA/AOUT

20.08: Mut. Bernardo
Mutagatifu Bernardo yavukiye i Fontaine-lès-Dijon mu mwaka wa 1090, yitaba Imana i Ville-sous-la-Ferté mu gihugu cy'Ubufransa ku wa 20 Kanama 1153.

Yashinze umuryango monasiteri izwi cyane ya Clairvaux. Yagizwe umutagatifu mu mwaka wa 1174 na Papa Alezandre III. Yagizwe Umwarimu wa Kiliziya mu mwaka wa 1830 na Papa Pio VIII. Mu mwaka wa 1953 Papa Piyo XII yamutuye encliclica Doctor Mellifluus.


22.08: Umuhire B.MARIYA UMWAMIKAZI

Guhimbaza uyu munsi w’Umuhire B.Mariya Umwamikazi byashyizweho na Papa Pio XII mu mwaka wa 1955. Uyu munsi wizihizwaga ubundi ku wa 31 Gicurasi hasozwa ukwezi kwahariwe Bikira Mariya. Ku wa 22 kanama byari umunsi wahariwe kwizihiza Umutima utagira inenge wa B. Mariya.
B. Mariya ni Umwamikazi kuko ntakindi kiremwa bahwanye mu gutunganira Imana. Abakristi babona muri we urukundo rw’Imana rusesuye, Imana ikaba yaramuhunze ibyiza byose. B. Mariya rero agaba ibyo byiza byose yahawe na Rurema, akabigaba nk’Umwamikazi kandi nk’umubyeyi wita ku bana be. Niyo mpamvu Kiliziya ihamagarira abakristu kwiyambaza uwo Mubyeyi.
Maria = bivuga ukunzwe n’Imana.
Bikira Mariya Mwamikazi w’amahoro, udusabire.


23.08: Mut.Rosa wa Lima
Yavukiye i Lima ku wa 20 mata 1586. Izina rye rya Batisimu ryari Isabella. Yari umukobwa w’umuryango ukomeye wari ufite inkomoko muri Espagne.Kuva akiri muto, yifuzaga kwiha Imana mu buzima bw’abamonaki, ariko nyuma yaje guhitamo kwiha Imana atiriwe aba umumonaki.
Urugero rwamufashije mu buzima bwe ni ubuzima bwa Mut. Caterina w’i Siena. Nka we, yahisemo kwambara umwambaro w’abadominikani afite imyaka 20. Munzu ya mama we yakiriragamo abari bamerewe nabi, akaba yaritaga ku bana no kubasheshe akanguhe badafite kivurira, cyane cyane abari bafite inkomoko mu Buhinde. Guhera mu wa 1609 yifungiranye mu kazu kari gafite ubuso bwa meterokare 2, kakaba kari kubatse mu busitani bwa mama we. Yasohokaga gusa agiye gusenga akaba yarmaraga rimwe na rimwe umunsi wose asenga.
Mu 1614 byabaye ngombwa ko ajya kuba aho igikomerezwa Maria de Ezategui yabaga, akaba ari naho yitabiye Rurema ahamaze imyaka itatu. Byari ku wa 24 Kanama 1617.


24. 08: Mut. Bartolomeo
Mut. Bartolomeo intumwa yapfuye ahowe Imana. Akaba yaravutse mu kinyejana cya I i Cana, Galilea; yishwe hagati mu kinyejana cya mbere, bakaba bakeka ko yiciwe muri Siria. Izina rye ry’ukuri ni Natanaele. Bartolomeo yageze kuri Kristu bitte na Filippo. Nyuma y’zuka rya Yezu, Bartolomeo yigishije Ijambo ry’Imana muri Armeniya, mu buhinde no muri Mesopotamiya. Azwi cyane kububasha yari afite bwo gukiza abarwayi n’abarwaye amagufa.


27.08: Santa Monica
Mut. Monica yavukiye i Tagaste, mu mujyi witwaga wa kera wa Numidia, mu mwaka wa 332. Akiri muto, yaze Ijambo ry’Imana kandi akajya arizirikana. Ni Mama wa Mut. Agustini wa Ippona, akaba yarabaye inkingi ikomeye mu ihinduka ry’umuhungu we. Yapfakaye afite imyaka 39 akaba yaragombye kwita k’umuryango we wose. Mu ijoro ya Pasika ryo mu mwaka wa 387 yabashije kubona umuhungu we Agustini muri icyo gihe wari waragiye kuba i Milano, abatizwa hamwe n’abandi bo mu muryango we.
Nyuma Mut.Agustini yaje guhitamo gusubira muri Afurika yita kubuzima bw’abamonaki. Mu gitabo yise «Confessions» Agustini avuga ibijyanye nibiganiro by’iyobokamana yagiranaga na nyina, munzu yabo yari Ostia mbere yuko asubira muri Afurika. Ibyo biganiro bikaba byaramuhaye imbaraga kandi bikamwubaka. Monica ntiyari akiri gusa mama we, ahubwo yari n’isoko y’ubukristu bwe. Monica yapfuye azize umuriro mwinshi, bakaba bakeka ko yari malaria. Yapfuye afite imyaka 56, ku wa 27 kanama 387.
Ni umurinzi: w’abagore bashatse, ababyeyi n’abapfakazi.

Mut. Agustini
28.08: Mut. Agustini
Mut. Agustini yavukiye muri Afurika i Tagaste, muri Numidia – ubu hakaba hitwa Souk-Ahras mu gihugu cya Algeria – ku wa 13.11.354. Yavutse ku babyeyi bari abahinzi. Yahawe uburere bwa gikristu na nyina Monica, ariko nyuma aho amariye gusoma Ortensio igitabo cya Cicerone yatwawe n’ibindi bitekerezo bya filozofiya afasha hasi ibitekerezo by’ubukristu.
Mu mwaka wa 387 yagiye i Milano, muri uyu mujyi akaba yaramenyaniyeyo na Mut. Ambruwaze. Uku kumenyana kwabaye intandaro ikomeye mu rugendo rw’ukwemera rwa Mut. Agustini. Ni Ambruwaze wamubatije. Nyuma yaje gusubira muri Afurika afite igitekerezo cyo gushinga umuryango w’abamonaki. Nyuma y’urupfu rwa nyina yagiye Ippona, aho yaherewe ubusaserdoti n’ubwepiskopi. Mu mwaka wa 429 yaje kurwara bikomeye apfa ku wa 28 kanama 430 afite imyaka 76.

NZELI/SEPTEMBRE

03.09: Mut. Gregorio Mukuru
Papa kuva ku wa 03/09/590 kugera ku wa 12/03/604
Yavutse ahagana mumwaka wa 540 mu muryango w'abasenateri witwaga Anici. ise akitaba Imana yatorewe kuyobora Roma nubwo yari akiri muto. Nyuma yaje kuba umumonaki ndetse aza no kuyobora Monasiteri yitiriwe Mut. Andreya. Agitorerwa kuba Papa, yahawe ubwepiskopi ku wa 3 Nzeli 590. Nubwo ubuzima bwe butari bumworoheye yashoboye gukora byinshi mu buyobozi bwa Kiliziya, mu bikorwa by'urukundo no mu iyogezabutumwa bw'Ivanjili. Yavuguruye Liturjiya n'indirimbo za Liturjiya. Yanditse kubijyanye no gushumbira Imana ubushyo bwayo, yandika kubijyanye n'imyitwarire y'abantu, yandika kubijyanye n'inyigisho z'Ijambo ry'Imana mu gitambo cya Misa, izo nyandiko zikaba zarabaye ingirakamaro mu myaka yakurikiyeho. Yitabye Imana ku wa 12 werurwe 604.
Ni umurinzi: abaririmbyi, abanyamuziki n'aba Papa.


04.09: Mut. Rosalia
Yabayeho mu kinyejana cya XII. Ni umukobwa wavutse mu muryango w'igikomangoma cyo muri Sicile mu Butaliyani, akaba yarabayeho mukinyejana ubukristu bwarimo bwivugurura. Icyo kinyotera cyo kwivugurura cyamuteye kwiha Imana, ahitamo inzira yo kuba wenyine asenga mu buvumo bwari ku musozi witwa Pellegrino. Bavuga ko aha ariho yatabarukiye ku wa 4 nzeli 1160.

Mu 1624, mu gihe mu mugi wa Palermo mu butaliya hari indwara y'ubushita, bavuga ko Roho ya Rosalia yigaragarije mu nzozi umurwayi ndetse n'umuhigi. Rosalia yeretse uyu muhigi inzira yaganishaga ahari ibisigazwa by'umubiri we amusaba kubitwara mu mugi mu mutambagiro. Niko byagenze. Bavuga ko aho ibyo bisigazwa by'umubiri we byanyuraga, abarwayi barakiraga, bityo umujyi ukira ubushita mu gihe gito. Mut. Rosalia yashyizwe mu gitabo cy'urutonde rw'abatagatifu mu 1630 na Papa Urbano VIII.


05.09: Umuhire Mama Tereza w'i Kalkuta
Skopje, Macedonia, 26 kanama 1910 - Kalkuta, 5 nzeli 1997

Tereza akimara kuzuza imyaka 18, yafashe icyemezo cyo kwinjira mumuryango w'Abihayimana w'Ababikira misiyoneri Notre Dame de Loreto. Mu 1928 yagiye muri Irlande, umwaka ukurikiyeho ajya mu Buhinde. Mu 1931 Agnes yakoze amasezerano ye ya mbere maze ahindura izina yitwa Soeur Maria Tereza w'Umwana Yezu, izina yahisemo kubera Mut. Tereza w'Umwana Yezu w'i Lisieux yakundaga. Yamaze imyaka 20 yigisha amateka na jeografiya mu ishuri ry'abakobwa ryayoborwaga n'ababikira ryari i Entally, akarere k'iburasirazuba bwa Kalkuta.

Ku wa 10 nzeli 1946, yafashe urugendo agiye gusenga no kwiherera maze mu gihe yari muri gari ya moshi yamujyanaga i Darjeeling yiyumvamo ko Imana yongeraga kumuhamagarira ubundi butumwa: yagombaga gusohoka munzu y'ababikira kugira ngo abashe kuta ku bakene nyakujya batagira kivurira. Ku wa 16 kanama 1948 yasezeye ku babikira. Mu 1950 umuryango we mushya w'Abamisiyoneri b'urukundo nibwo wemewe na Kiliziya.


13.09: Mut. Yohani Krizostome

Yavukiye muri Antiyokiya ahagana mu mwaka wa 349. Imyaka ye ya mbere yayibayemo mu butayu, nyuma aza guhabwa ubusaserdoti n'Umwepiskopi Fabiano waje kumwiyegereza ngo bakorane mu mirimo y'ubuyobozi bwa diyosezi. Yari afite impano yo kwigisha Ijambo ry'Imana. Muri 398 yaje gutorerwa gusimbura Umwepiskopi Nettario ku ntebe y'ubushumba ya Costantinopoli. Umurimo wa Yohani Krizostome warashimwe ariko unahura n'ibibazo: yagejeje ivanjili mu byaro, yubaka amavuriro, akora ingendo zamagana abagorekaga ukwemera, yigisha yivuye inyuma arwanya imyitwarire mibi no kuba akazuyazi mu kwemera, akwamura abamonaki bari ba ntibindeba ndetse n'abasaserdoti ba Kiliziya batwarwaga n'ubukungu. Yaje kweguzwa kuburyo butemewe n'amategeko n'agatsiko k'abasenyeri batumwe na Teofilo wa Alessandria. Bamwohereje mu buhungiro ariko bidatinze atumizwa n'Umwami w'abami Arcadio. Ariko nyuma y'amezi abiri gusa, Yohani Krizostome yongeye koherezwa mu buhungiro muri Armenia, aho yaje kuvanwa akajyanwa ku nkombe z'inyanja yirabura aho yaje kwitabira Rurema ku wa 14 nzeri 407. Nyuma yaje gukurwa mu mva ye i Comana n'umuhungu wa Arcadio, Teodoziyo Muto, ajyanwa i Costantinopoli, akaba yarahagejejwe mu ijoro ryo ku wa 27 mutarama 438.


14.09: Ikuzwa ry'Umusaraba

Umusaraba, ikimenyetso giteye ubwoba mu rupfu, ku bakristu wahindutse igiti cy'ubuzima, Altari y'Isezerano rishya. Kristu wapfiriye k'umusaraba, akaba ari Adamu mushya, yaduhaye ubuzima bushya kandi atwunga na Se.
Umusaraba ni ikimenyetso cy'ubwami bwa Kristu ku bantu bose bakiriye batisimu mu rupfu no mu izuka rye. Mu ruhererekane rw'abarimu ba Kiliziya, umusaraba ni ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu uzigaragaza mu mpera z'ibihe.

Umunsi mukuru w'ikuzwa ry'umusaraba ugereranywa na pasika mu burasirazuba bw'isi, wizihizwa hibukwa bazilika umwami Kostantini yubatse ku musozi wa Golgota no ku mva ya Kristu.

16. 09: Mut. Sipiriyani

Yavukiye i Cartage ahagana mu mwaka wa 210. Yahawe batisimu ahagana mu mwaka wa 245, hanyuma mu mwaka wa 249 agirwa umwepiskopi wa Cartage. Mu mwaka wa 250 umwami w'abami Decio yategetse ko abanyagihugu be bose bayoboka ibigirwamana kugira ngo babone guhabwa urwandiko rugaragaza ko bakunda igihugu cyabo. Uwanganga iri teka ry'umwami yaricwaga cyangwa agashyirwa mu munyururu, akicwa urubozo. Mut. Sipiriyani yagerageje kwihisha, ayobora abakristu bya rwihishwa.

Itotezwa rirangiye mu mwaka wa 251 benshi mu bakristu bari baremeye kuyoboka itegeko ry'umwami kubera ubwoba, bifuje kongera kugaruka mu Kiliziya. Ariko abatari baremeye kugwa mu mutego w'umwami bagaragaje ko batishimiye igaruka ry'abagize intege nke. Mut. Sipiriyani we yagerageje kumva abanyantege nke, hanyuma afatanyije n'abandi bepiskopi bo muri Afurika, agerageza kugaragaza uburyo icyo kibazo cyakemuka biciye mu nzira nziza. Ni muri uru rwego ibi bitekerezo bye byahuriranye n'ibya mugenzi we w'i Roma, Cornelio. Aba bagabo bombi barwaniriye ubumwe bwa Kiliziya.

Mut. Sipiriyani yapfuye aciwe umutwe mu mwaka wa 258.

17. 09: Mut. Roberto Balarmino

Yavukiye i Montepulciano mu mwaka wa 1542 mu muryango wari ukize cyane kandi ukagira abana benshi. Mu mwaka wa 1560 yinjiye mu bayezuwiti. Yize i Padova n'i Lovanio no muri Kolegi y'i Roma. Bamwe mu banyeshuri yigishije harimo Mut. Ludoviko wa Gonzaga. Yagizwe Karidinali na Arkiepiskopi wa Capua mu mwaka wa 1599. Yanditse ibitabo byinshi bijyanye n'iyobokamana, gatigisimu n'imiyoborere ya Kiliziya. Yanditse ibitabo byagiriye abenshi akamaro mu mubano wabo n'Imana.

Yitabye Imana ku wa 17 nzeli 1621 i Roma. Mu mwaka wa 1930, papa Pio XI yamushyize mu rwego rw'abahire, rw'abatagatifu n'umwarimu wa Kiliziya.

21.09: Mut. Matayo
Matayo uzwi ku izina na none rya Levi, yabaga i Kafarnawo akaba yari umupubulikani ni ukuvuga umusoresha. Yakurikiye Yezu ashishikaye kugera nubwo asiga ibye byose nk'uko Mut. Luka abitwibutsa

Mu Ivanjili yanditse Mut. Matayo atwibutsa aya magambo ya Kristu:"nutanga imfashanyo, ukuboko kwawe kw'ibumoso ntikugomba kumenya icyo ukuboko kwawe kw'iburyo kurimo gukora, kugira ngo imfashanyo yawe itangwe mu ibanga..."

Nyuma ya Pentekosti yanditse Ivanjili, akaba yarayandikiye Abahebureyi agira ngo izibe icyuho cyari cyaratewe nuko yari yaragiye mu yandi mahangankuko, Eusebiyo abivuga. Ivanjili ye ishaka kwerekana mbere ya byose ko Yezu ari we Mesiya wuzuza amasezerano yo mu Isezerano rya kera. Iyo vanjili kandi irangwa cyane na disikuru eshanu z'agatangaza Yezu yavuze ku bijyanye n'ingoma y'Ijuru. Birashoboka ko yaba yarapfuye urw'ikirago nubwo hari ubuhamya buvuga ko yaba yarapfuye ahowe Imana akagwa muri Etiopiya.

22.09: Mut. Piyo w'i Pietrelcina

Fransesko Forgione yavukiye i Pietrelcina, mu ntara ya Benevento mu Butaliyani, ku wa 25 gicuransi 1887. Ku wa 22 mutarama 1903, afite imyaka 16 yinjiye muri monasteri y'abafransiskani maze ahitamo izina rya fureri Piyo wa Pietrelcina. Nyuma y'imyaka 7 yahawe ubusaserdoti byari ku wa 10 kanama 1910.

Mu 1916 abakuru b'umuryango batekereje kumwohereza i San Giovanni Rotondo, muri Gargano, aha muri couvent ya Mut. Maria w'imigisha akaba ariho Padiri Piyo gukorera bimwe mu bintu bitangaje no kuba intumwa ikomeye mu gutanga isakramentu rya penetensiya.

Ku wa 20 nzeli 1918 padiri Piyo nibwo mu mubiri we yakiriye ibimenyetso by'ububabare bwa Kristu, ibimenytso by'aho Yezu yatewe imisumari. Ibyo bimenyetso ntibyigeze bisibangana kandi byamuteraga ububabare ari nako bikomeza kuva mu gihe cy'imyaka 50. Yitabye Imana ku wa 23 nzeli 1968, afite imyaka 81. Yashyizwe mu rwego rw'abahiire mu 1999, agirwa umutagatifu mu mwaka w'i 2002.

Bigeze kumubaza niba hari inzira y'ubusamo iganisha mu Ijuru, maze arasubiza ati: "iyo nzira irahari, ni BIKIRAMARIYA".
UKWAKIRA/OCTOBRE

01. 10: Mut. Tereza w'Umwana Yezu:

Yavukiye i Alençon (France), ku wa 2 mutarama 1873 - yitaba Imana ku wa 30 nzeli 1897 i Lisieux.
Kuva akiri umwana yafashe umugambi wo kwiyegurira Imana. Yinjiye muri Karmeli mu bihayimana b'i Lisieux hanyuma muri ubwo bushyuhe bw'umuryango w'abakarmelitani abona ko yaremewe kunyura mu nzira ngufi ya Roho iganisha k'ubutagatifu, ikaba yari ishinze imizi mu kwiyoroshya no gushyira icyizere kirunduye murukundo nyampuhwe rw'Imana.

Nubwo yari yarahisemo ubuzima bwo gusenga bucece adasohoka, ntibyamubujije kuba rwagati mu butumwa bwa Kiliziya, bityo umutima we awegurira ivugabutumwa atura Imana iminsi y'ubuzima bwe yarangwaga n'ubudahemuka n'ibyishimo byo kwitanga agirira intumwa z'Ivanjili ku isi hose.

Ibitekerezo bye byegeranyirijwe mu gitabo cyitwa Amateka ya Roho kigaragaza ibintu yagendaga akora buri munsi agerageza gusa n'Urukundo.


07.10:
Guhimbaza Bikiramariya Umwamikazi wa Rozari bavuga ko byaturutse ku ntsinzi y'urugamba rwabereye i Lepanto (1571). Iyi ntsinzi ikaba yarahagariye ukwigaruri ibihugu kw'ingoma y'aba Ottomani. Mut. Piyo V ni we wavuze ko urwo rugamba rwashobotse bitewe n'isengesho abemera Kristu bagezaga kuri Bikiramariya bifashishije ishapule.

Uyu munsi waje kwibuka mu rwego rwa Kiliziya y'isi yose ku wa 7 ukwakira 1716. Iyi tariki yaje kwemezwa burundu ku wa 7 ukwakira 1913 na Papa Piyo X . Umunsi mukuru wa Bikiramariya wa Rozari nk'uko byitwaga mbere y'ivugurura ryo muri 1960, wahurizaga hamwe iminsi mikuru ya Bikiramariya.

12.10: Mut. Serafini
yavutse mu mwaka w'i 1540 i Montegranaro mu Butaliyani. Yari umukene: yamaze igihe aragira amatungo. Ageze ku myaka 18 yinjiye muri bihayimana i Tolentino. Yagiye ajyanwa mu ngo zitandukanye z'abihayimana kuko nubwo yari umuntu ukurikiranye ikiri ikiza, ntiyabashaga kuneza abakuru be cyangwa se abavandimwe b'abafureri babanaga kuburyo bahoraga bamucyaha. Atiko we yakomeje kugaragaza ineza, ubukene, ukwicisha bugufi, gucya k'umutima no kwigomwa agirira Imana. Mu mwaka w'i1590 nibwo noneho Mut.Serafino yagiye i Ascoli Piceno agumayo. Ibitabo bibiri by'ingenzi kuri we ni: umusaraba n'ishapule ya rozari yifashishaga nk'intumwa y'amahoro n'icyiza.
Yari afite imyaka 64 Ubwo abantu bamubonagamo ubutagatifu, ibyo bikaba byarakwiriye i Ascoli. Yitabye Imana ku 12 ukwakira 1604. Amaze gupfa, amajwi y'abaturage yamugiraga umutagatifu ako kanya yaje kugera kuri Papa Pawulo V, ahita ategeka ko kumva ye hacanwaho agatara. Yagizwe umutagatifu na Papa Clementi XIII ku wa 16 nyakanga 1767.


14.10: Mut. Callixte
Yabaye Papa kuva mu mwaka wa 217 kugera mu wa 222) Yagize abamurwanyaga benshi mu bakristu bitandukanyaga na Roma. Inyandiko yanditswe n’umwe wari ukuriye uyu mutwe w’abari barigometse kuri Roma niyo ituma tugira byinshi tumenya kuri Callixte, ariko birumvikana ko byanditse kuburyo abamurwanyaga bashakaga. Muri iyo nyandiko hasomwamo ko mbere yo kuba Papa Callixte yari yarabanje kuba umucakara akaba yaranagenderaga mu bintu bimeze nk’amanyanga. Ahungiye muri Portugali yaje gufatwa maze asubizwa i Roma aho yahawe igihano cyo gukora imirimo y’uburetwa mu birombe by’amabuye y’agaciro byo mu kirwa cya Sardegna. Amaze kugirirwa imbabazi, yoherejwe i Anzio. Papa Zeffirino ariko yaje kumuhamagara i Roma, amushinga kwita ku marimbi ya Kiliziya. Ni uko yatangiye gucukura imva nini iri k’umuhanda uri i Roma witwa via Appia iyo mva ikaba yaramwitiriwe. Zeffirino amaze gupfa, Callisto yatorewe kuba Papa. Ariko ukuba Papa kwe kwaje kumukururira abanzi cyane cyane muri bamwe mu bakristu bamuregaga, ariko bamubeshyera, kutigisha inyigisho z’ukuri za Kiliziya. Byaje gukomera kuburyo bamwishe bamuhoye ukwemera kwe, apfa atyo ari umumaritiri. Callixte yaje kujugunywa mu mwobo wari hakurya y’umugezi wa Tevere, hakaba hakekwa ko byari mu mwaka wa 222.

18.10: Mut. Luka
Mut. Luka, umwanditsi w’Ivanjili akaba kandi n’umwanditsi w’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, bakunze kumwita umwanditsi w’ubugwaneza bwa Kristu. Pawulo amwita Umuganga nshuti nyanshuti, umuherekeza mu ngendo ze za gitumwa, umuterambaraga we igihe yari muri gereza. Ivanjili ye igaragaza ko agakiza Yezu yatuzaniye ari aka bose kandi ikagaragaza uburyo Yezu yitaga cyane ku bakene. Igaragaza ubuhamya bw’umwimerere bw’ivanjili yo mu bwana, ikavuga imigani y’impuhwe n’uburyo bwo kwita ku barwayi no kubabaye. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa agaragaza isura nyayo ya Kiliziya: Kiliziya igomba guhamya intambwe mu nyigisho z’Intumwa, mu kugira neza, mu kumanyura umugati no gushishikarira gusenga.
UGUSHYINGO/ NOVEMBRE

04.11: Mut. Karoli Borromeo
Mut. Karoli Borromewo yavukiye i Arona mu Butaliyani mu w’1538. Yari umwana wa 2 w’umuntu wari ukomeye witwaga Girbert. Yabaye umunyeshuri w’umuhanga kandi ujijukiwe n’ibintu, akaba yarize i Pavia, aho yaje kuva ahamagawe i Roma agirwa Karidinali afite gusa imyaka 22. Yoherejwe kandi muri Konsili yabereye i Trente, maze mu w’1563 agirwa Musenyeri yoherezwa ku ntebe ya gishumba ya Mut. Ambroise i Milano, Diyosezi nini cyane, muri icyo gihe ikaba yari igizwe n’uduce twa Lombardia, Veneto, Genova na Suisse. Ubwo bunini ntibwamubujije kuyisura yose, akaba yari yarashyize imbere guhugura abasaserdoti n’imibereho myiza y’abakristu. Yashinze amaseminari, ibitaro…Ubukungu bw’umuryango we yabukoresheje atabara abatishoboye. Mu gihe hari hadutse indwara y’ubushita, mu w’1576 we ubwe yabaye bugufi kandi afasha abarwayi. Intego ye yari:«Humilitas». Yapfuye afite imyaka 46 ku wa 3 ugushyingo 1584.


05.11: Mut. Guido Maria Conforti
Mut. Guido Maria Conforti akiri muto yifuzaga gukurikira umwuga wa se w’ubuhinzi ariko uburwayi bwe bwatumye bitamushobokera, butuma kandi ataba umumisiyoneri. Ariko ibyo ntibyaciye intege uyu fondateri w’abapadri bita Abasaveriyani. Abasaveriyani ba mbere yabohereje mu Bushinwa mu 1899. Mu 1902 yabaye umwepiskopi wa Ravenna ariko nyuma y’imyaka 2 kubera uburwayi aza kuhava. Nyuma yaje gukira maze Papa amushinga Diyosezi ya Parma aho yamaze imyaka 25. Yitabye Imana mu 1931, agirwa umuhire mu mwaka w’1996


09.11: Bazilika y'i Laterano ihabwa umugisha.
Umunsi mukuru wo guha umugisha Bazilika y’i Laterano watangiye mu mwaka wa 1565 ukaba wibutsa Kiliziya ya mbere yubatswe n’Umwami Costantino ahagana mu mwaka wa 324. Kwibuka uyu munsi ni ukugaragaza no kubaha iyo Bazilika ifatwa nk’umubyeyi w’izindi kiliziya ziri i Roma n’iziri ku isi hose.

10.11:Mut. Leo w’Ikirangirire.
(Papa guhera ku wa 29/09/440 kugera ku wa 10/11/461)
Yabaye Papa wari ufite imbaraga kandi washakaga gushyira ibintu ku murongo. Yahanganye kandi arwanya ibitekerezo bya gipagani byariho ku gihe cye, ahangana n’ibibazo byari mu kwemera cyane cyane mu karere k’iburasirazuba bw’isi bigeza ubwo ahamagaza we ubwe inama nkuru ya Kiliziya, Consili ya Kalisedoniya, aho bemeje ko Kristu afite kamere-mana akanagira kamere-muntu.
Benedigito XIV mu mwaka wa 1754 yamugize umwarimu wa Kiliziya, akaba ari we mu papa wa mbere wahawe izina rya Papa Ikirangirire (Le grand).


11.11: Mut. Martini
Yavukiye i Bassa muri Ungeria mu mwaka wa 316 cyangwa 317. Igihe Martini yari umwana ababyeyi be bagiye gutura i Pavia. Ise akaba yari umusirikare,akaba ataranemeraga Imana. Ariko Martini kuva mu bwana bwe yaranzwe no kwisanga muri Kiliziya. Nyuma itegeko ry’umwami ryategetse ko abana bose b’abasirikari nabo bajya mu gisirikari, Martini ajyamo atyo. Umunsi umwe ari mu muhanda wa Amiens yahuye n’umuntu wari umukene, utari ufite akambaro yishwe n’imbeho, Martini ntiyazuyaza guca igishura cya gisirikare mo kabiri maze igice agiha uwo murene. Uwo murene bavuga ko yari Yezu. Yahawe batisimu afite imyaka 20 maze atangira kuba bugufi ya Mut. Hileri, wari Umwepiskopi wa Poitiers. Muri 371 nibwo yabaye umwepiscopi wa Tours. Yitabye Imana ku wa 8 ugushyingo 397.


12.11: Mut. Yozafati
Yozafati yavukiye i Wolodymyr in Volynia muri Ucraina mu mwaka wa 1580. Afite imyaka 20 yinjiye mu bamonaki bitiriwe Mut. Basili. Nyuma yaje kuyobora abamonaki, ubundi aba umwepiskopi wa Polock kandi avugurura Kiliziya yari yiyunze ikaba yari igizwe na Kiliziya y’ingereki na Kiliziya y’i Roma (Eglise latine). Ariko kubera ibyo bikorwa bye, intagondwa z’aba orthodoxes zaramuteye zimwicisha inkota. Byari ku wa 12 ugushyingo 1623.


21.11: KRISTU UMWAMI W'IJURU N'ISI
21.11: KRISTU UMWAMI W'IJURU N'ISI
Mana ishobora byose ugahoraho iteka, washatse kuremera ibintu byose muri Kristu Umwana wawe ukunda, akaba n’Umwami w’ibiriho byose ; gira impuhwe, maze ibiremwa byose nibimara kuva mu bucakara bw’icyaha, ubihe kukuyoboka no kugusingiza ubuziraherezo.

Uyu munsi mukuru washyizweho na Papa Piyo wa XI mu Ibaruwa yise “Quas primas” yo ku wa 11 Ukuboza 1925, mu gusoza Yubile yizihizwaga muri uwo mwaka.
Uyu munsi mukuru uhura n’icyumweru cya nyuma cy’umwaka wa Liturjiya, ukaba ugaragaza ko Kristu ari Umwami w’amateka n’ibihe, abantu n’ibiremwa byose bakaba bakwiye kumupfukamira.


22.11: Mut. Cecilia
Mut.Cécile yaba yarabayeho mu kinyejana cya II cyangwa icya III. Yibukwa nk’uwahowe Imana kandi akubahwa nk’umurinzi w’abanyamuziki. Ntibyoroshye ariko kubona ibintu bigaragaza imibereho ye, gusa ikizwi ni uko abantu batangiye kumwiyambaza kuva kera. Umunsi mukuru we wizihizwaga kuva kera, muri 545, muri Bazilika yamwitiriwe iri i Roma (Trastevere). Bavuga kandi ko Cécile yaba yarashyinguwe mu irimbi ryitiriwe Mut. Callixte, mu mwanya w’icyubahiro iruhande rw’aho bita “Cripte des papes”,akaba yarahimuwe ku bwa Pascal I igihe yamujyanaga muri Cripte ya Bazilika y’I Trastevere.


23.11: Mut.Klementi
Klementi yari Umuromani akaba umwigishwa wa Mutagatifu Pawulo. Ni we wa kabiri mu basimbura ba Mutagatifu Petero Intumwa mu buyobozi bwa Kiliziya. Yabaye akimara gutorwa yihatira cyane kwogeza ukwemera gutagatifu. Uwo mwete ariko wo kwamamaza Ivanjili watumye umwami Trayani amugirira urwango rutavugwa. Nuko amucira mu kirwa cya Krime. Aho yari yaraciriye abakristu bagera ku bihumbi bibiri bakoreshwaga imirimo y’agahato. Ahageze asanga benshi muri bo ari indembe barazahaye. Nuko atangira ubwo gutanga urugero rwiza afasha abandi. Yarangizaga icyate cye, agakora n’icy’abazahajwe n’umunaniro. Bose arabigisha abakangurira gufashanya, abatoza gusenga kandi abarinda kwiheba. Bavuga ko icyo gihe KIementi yasabye Nyagasani igitangaza inyota ibageze habi maze bakabona amazi yo kunywa. Ibyo ndetse ngo byaba byaratumye icyo gihe abari barataye bagarukira ukwemera.
Trayani aho abimenyeye yarushijeho kurakara, ategeka ko bajugunya Klementi mu nyanja bamuziritseho ibuye rinini mu ijosi. Nguko uko iyo Ntumwa y’Imana yarangije imibereho yayo hano ku isi.


30.11:Mut.ANDREYA
Andreya ni umwe mu ntumwa za mbere za Yezu. Yavukiye i Betsayida, hafi y’ikiyaga cya Galileya. Yavaga inda imwe na Petero Intumwa. Bombi bari abarobyi. Mbere yo guhura na Yezu, yabanje kujya yigishwa na Yohani Batista. Umunsi umwe rero Yezu arahanyura, nuko Y ohani Batista ati : « Dore igitambo kitagira inenge. Dore Ntama w’Imana ». Andreya yumvise ayo magambo, akurikira Yezu ubwo. Nyuma yabitekerereje mukuru we Petero, bukeye aramuzana amusohoza kuri Yezu. Hashize iminsi bisubirira ku murimo wabo w’uburobyi. Nuko igihe Yezu yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, arababona bombi; bariho baroha inshundura mu nyanja; nuko arababwira ati: «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu». Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. Yezu amaze gusubira mu Ijuru, babanje kwigisha bombi muri Yudeya hamwe n’abandi. Nyuma Andreya ajya kwamamaza lnkuru Nziza mu Bugereki. Mu bihugu byinshi yanyuzemo, yahabibye imbuto nzizay’urukundo rwa Kristu ; abatiza abantu benshi. Yaje gufatwa n’abanzi barwanyaga Kiliziya, arafungwa kubera ko yanze kwihakana Yezu Kristu no kureka kwigisha Ivanjili. Bamubambye ku musaraba bamutambitse.
UKUBOZA/DECEMBRE

01.12: Mut. Anuarita
Anuarita yavukiye muri Zaire ari yo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Wamba. Amaze kuvuka hakurikiyeho imihango yo kwita umwana izina. Nuko hashize igihe gito anahabwa Batisimu maze yitwa Alphonsina. Anuarita yakuranye uburere bwiza, agakunda bagenzi be, yimenyereza gusenga kandi igihe cyose akisunga Bikira Mariya. Aho agereye mu ishuri yakundaga gufasha ababikira imirimo yo gutegura mu kiliziya.

Umunsi umwe yigeze gufasha umubikira, barakora cyane, nuko ashatse kumuha ibihembo Anuarita arabyanga maze aramubwira ati :«Kuba nafashije nibyo byishimo byanjye».
Anuarita amaze kuba inkumi yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira b’umuryango mutagatifu i Wamba. Izina rye mu muryango w’ababikira yitwa Mama Mariya Klementina. Iyo ikaba ari yo mpamvu nyuma yakomeje kwitwa Mama Alphonsina Klementina Anuarita Nengapeta.

Aho amariye kwinjira mu babikira Nyina yaje kumusura, nuko agiye gutaha aramwihererana aramubwira ati : «Mwana wanjye kuki wampemukiye ? Ntabwo ubona ko uvuye mu babikira wafata akazi maze ukamfasha kurera barumuna bawe!». Iryo jambo Anuarita aryakirana umutima wiyoroheje cyane ariko asubiza nyina agira ati : «Nawe, utegetswe gukunda Imana yawe kuruta byose; kuko ari Yo yonyine igenera umuntu uko ishaka. Ntabwo byaba ari byiza untesheje inzira Imana impamagaramo». Nuko ahubwo ategeka nyina kuvuga ishapule y’icyiru kubera ko yatekereje atyo.

Anuarita amaze gusezerana yaranditse ati : « Ndangije gukora amasezerano akomeye cyane niyegurira Kristu. Nta kindi kindi nimirije imbere atari ukumunezeza». Mu mirimo yari ashinzwe hari ukwigisha gatigisimu mu mashuri, kwamamaza ubutumwa mu rubyiruko, mu bagore, mu bakene no mu basaza. Ibyo yabikoranaga umwete kandi atizigama ; agahorana imico myiza mu bo yigishaga no muri bagenzi be.

Urukundo Anuarita yakunze Nyagasani yarugaragaje yemera guhara amagara ye kubera Kristu. Igihe abagome bayogoje igihugu cye barimbura abantu mu mwaka w’1964, « Abasimba » bari bayobowe na Koloneli Ngalo na Koloneli Olombe, basakije ikigo cy’ababikira babatera hejuru. Koloneli Olombe ashaka ko Anuarita amubera umugore. Anuarita na we arengera ubusugi bwe kandi yanga no guca ku masezerano yagiriye Kristu. Nuko Koloneli Olombe abonye Anuarita amubereye ibamba arabisha cyane atanga itegeko bamutikura inkota mu mutima. Nguko uko Kiliziya ya Kongo yatanze urugero nyakuri rw’ubutagatifu bw’isugi y’imyaka makumyabiri n’itanu; ibona ityo Umumaritiri wayo wa mbere.

03.12: Mut. Fransisko Saveri

Fransisko Saveri yavukiye mu gihugu cya Espanye. Amashuri yayarangirije muri Kaminuza y’i Parisi mu Bufaransa, ahavana impamyabushobozi ihanitse muri Filozofiya. Nyuma yabaye umwarimu muri iyo Kaminuza; ahamererwa neza, iby’isi biramuhira. Nyuma ariko Imana yashatse kumutoraho Intumwa yayo, maze ku bw’ububasha bwayo ahura na Mutagatifu Inyasi wa Luwayola wari hafi gutangira umuryango w’Abayezuwiti. Nuko icyo gihe abwira Fransisko amagambo ya Yezu, ati : « Umuntu yigaruriye isi yose, akabura roho ye byaba bimumariye iki?». Buhoro buhoro ayo magambo Fransisko arayazirikana kandi amutera kwibaza byinshi. Nuko kuva ubwo atwarwa n’inema y’Imana maze akurikira Inyasi batangira umuryango w’Abayezuwiti. Nguko uko Fransisko yagabiwe ingabire na Nyagasani, atangira ubwo kwitangira roho z’abantu cyane cyane abatari bamenya Kristu.

Mu mwaka w’1541, yoherejwe kwamamaza Ivanjili mu Buhindi. Mu myaka yose yahamaze, yahugukiye cyane gusenga no kwihana, ataretse no kwigisha Ivanjili. Fransisko yagenze ingendo nyinshi cyane yamamaza Inkuru Nziza mu bihugu bya Aziya. Mu ibaruwa yandikiye Mutagatifu Inyasi muri icyo gihe, yagize ati : « Mbwirira inshuti zanjye twiganye muri Kaminuza i Parisi ko hari abantu miliyoni zitabarika bashobora kuba abakristu, baramutse babonye ababigisha Ivanjili ya Yezu Kristu ».

Fransisko Saveri yagaragaje ubutwari bukomeye cyane mu gukorera Nyagasani, ibyo bikagaragazwa ahanini nuko yaguye mu nzira ajya kwamamaza Inkuru Nziza mu Bushinwa. Yapfuye afite imyaka mirongo ine n’itandatu y’amavuko.

04.12: Mut. Yohani Damaseni
Yohani Damaseni yavukiye i Damasi muri Siriya. Se yari icyegera cy’umutware mukuru w’i Damasi, ariko kandi akaba n’umukristu w’indakemwa. Yigeze kubohoza umukristu witwa Kosima wari wafashwe n’abanzi ba Kiliziya. Yohani Damaseni yakuze atera ikirenge mu cya Se, ahabwa umurimo mu butegetsi, akomeza kurangwa n’imigenzo myiza ya gikristu yari yaratojwe n’ababyeyi be.

Yujuje imyaka rnirongo itatu y’amavuko, yiyurnvisemo ingabire ya Nyagasani yo kutihambira ku by’isi. Niko guhaguruka ajya i Yeruzalemu gusengera aho Kristu yanyuze hose. Ahavuye yahisemo kwiherera wenyine maze ajya gutura mu kigo cy’abihayimana, ahantu h’agasi, bugufi y’i Betelehemu. Aho ni naho yagumye kugeza igihe apfiriye.

Yohani Damaseni yabaye koko umuntu w’agatangaza mu kwihebera isengesho, aba umusaserdoti w’intangarugero, yihatira kwiga Tewolojiya no kuyigisha abandi. Ni we Kiliziya ikesha ibisobanura amahame twemera. Yihatiye cyane kandi guharanira icyubahiro gikwiye guhabwa amashusho y’abatagatifu, yamaganira kure abashakaga kuyatesha icyubahiro. Mu nyigisho ze z’ingenzi, inyinshi ni izihamya ukwigira umuntu kwa Jambo n’Ububyeyi bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

6 Ukuboza: Mut. Nikola (+ 330)

Nikola yavukiye muri Aziya mu ntara ya Lisiya. Ababyeyi be bari abakristu beza cyane. Kuva akiri muto arerwa gikristu, akurana umutima ugira impuhwe ndetse kubera ko yari afite ibintu agakunda kugoboka abakene. Amaze gukura nibwo Se wabo wari umwepiskopi yitegereje imyifatire ye, abona ukuntu akunda Imana kandi agira impuhwe n’ukuntu akunzwe muri rubanda. Nuko amuha ubusaserdoti kandi amugira umukuru wa Monasteri. Nyuma Nikola yagiye muri Palestina gusura ibihugu Yezu yabayemo. Agarutse yasanze umwepiskopi we amaze kwitaba Imana. Maze aba ari we batora ngo amusimbure ku ntebe y’ubwepiskopi.

Mu mirimo ye yihatiye kwamamaza Inkuru Nziza no gufasha indushyi ariko cyane cyane agakunda cyane abana bato. Ibihugu byo mu Burayi ndetse no muri Amerika byamufasheho umutagatifu ukunda abana bitonda akabahemba; ku buryo muri ibyo bihugu abana bazi cyane Mutagatifu Nikola kandi bakamukunda bikomeye. Urukundo Nikola yakundaga abantu rwagereranywa n’urwo Yezu yabakunze.

07 Ukuboza: Mut. Ambrozi (339-397)
Ambrozi yavukiye i Treves mu Budage, mu mwaka wa 339. Se yari umukozi mukuru mu butegetsi bw’ Abaromani, akaba yari yaroherejwe gukora i Treves. Ambrozi yarerewe i Roma aba ari naho yiga amashuri. Ayarangije aba umuyobozi w’intara ya Milano mu Butaliyani. Icyo gihe Ambrozi yari umwigishwa atari yahabwa Batisimu. Uko gutinda kubatizwa bikaba byaratewe ahanini nuko ababyeyi be batari abakristu kuko yarinze aba umugabo atari yabatizwa.

Aho umwepiskopi wa Milano atabarukiye, abakristu bifuje ko yasimburwa na Ambrozi kubera ko bari bamuziho ubwenge n’ubwitonzi. Nibwo ndetse babigejeje n’ibwami, nuko muri iyo minsi bihutisha inyigisho ze ; arabatizwa, ahabwa ubusaserdoti n’ubwepiskopi. Ambrozi yabaye umushumba w’imena, aba intwari, amenya kubanira abakomeye n’abaciye bugufi, ariko kandi akagira igitinyiro kimuhesha ishema. Yakoreye Kiliziya bikomeye ; ahindura benshi bari barataye, barimo ndetse Mutagatifu Agustini, ikirangirire mu batagatifu ba Kiliziya.

Mu myaka yamaze ari umwepiskopi, yihatiye cyane kwigisha abakristu be, bityo ntiyacogora mu kubasobanurira ibyanditswe bitagatifu. Mu gisibo agategura abagiye guhabwa Batisimu, agakunda cyane no kuririmbisha abakristu be indirimbo za Liturjiya. Mu nzandiko ze nziza, Ambrozi yasobanuye umubano Kiliziya ikwiye kugirana n’ubutegetsi bw’igihugu ; asobanura n’ubutegetsi bw’abepiskopi. Ambrozi yitabye Imana tariki ya 6 Mata mu wa 397·
► Ku wa 08 Ukuboza: BIKIRAMARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA

08 Ukuboza: BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA
Guhera mu myaka ya mbere, Kiliziya yari ifite isengesho ryiza cyane rigaragaza urukundo n’icyubahiro ifitiye umubyeyi wa Yezu. Ukwemera uwo Mubyeyi byemejwe n’inama nkuru yabereye Efezi mu mwaka wa 431, ivuguruza abahakanaga ububyeyi bwa Bikira Mariya abyara Jambo wigize umuntu.

Mu mwaka W’1500, ni bwo Kiliziya yagaragaje byeruye mu mvugo ya Liturjiya, iti: « Imana yateguriye Umwana wayo Ingoro imukwiriye, maze irinda Bikira Mariya icyaha cyose; imurindisha ingabire dukesha urupfu rwa Kristu ». Iyo mvugo ya Kiliziya yakiranywe ibyishimo, impundu zivuga henshi ku isi, bigera igihe Papa Piyo wa IX abigize ihame rikomeye mu Kiliziya, mu 1854. Ntibyatinze n’Ijuru ubwaryo ryerekana vuba uburyo iryo hame rinyuze Imana. Nuko Nyagasani yemera ko Bikira Mariya abonekera Bernadeta i Lourdes mu 1858 yiyita ubwe «Utasamanywe icyaha».

11 Ukuboza: Mut. Damasi (305-384)
Damasi yakomokaga mu gihugu cya Espanye. Amaze gukura yagiye i Roma yiga cyane ibitabo bitagatifu, aba ari naho ahererwa ubusaserdoti. Ubuhanga n’umurava yari afite byatumye Papa amushima amugira intumwa ye mu bihugu byinshi. Damasi yujuje imyaka mirongo itandatu n’ibiri, nibwo yatorewe kuba Papa; aba na we umwe mu basimbura ba Petero Mutagatifu. Yari umuntu uzi kuyobora koko! Bigaragarira cyane cyane ndetse no ku mategeko menshi yahaye Kiliziya mu myaka yose yamaze ari umushumba wa Kiliziya. Yakoranye icyo gihe n’abarimu bakomeye ba Kiliziya. Atanazi wa Alegisandriya, Bazili wa Sezare na Ambrozi wa Milano. Bashakiraga hamwe ibyiza byarushaho gutagatifuza Kiliziya. Ni nabo bahosheje imidugararo y’ubuhakanyi bwari bwadutse muri icyo gihe, maze Kiliziya igumana ubusugire bwayo. Damasi kandi yakoze umurimo wundi ukomeye cyane yubakisha Kiliziya nyinshi.
Burya ariko intungane ntizibura abanzi hano kuri iyi si! Na Damasi yarahohotewe, arabeshyerwa, nyamara ariko byose abyima amatwi arabyihorera, ahubwo agasabira cyane abamuhemukira. Yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka mirongo inane n’ine.

12 Ukuboza: Mut. Yohana Fransiska wa Chantal
Yohana Fransiska yavukiye i Dijon mu Bufaransa, kuwa 23 Mutarama 1572. Yapfushije nyina akiri muto cyane, akomeza kurerwa na se Fremyot wari umujyanama mukuru mu gihugu. Yujuje imyaka makumyabiri avutse, yashyingiranywe n’umusore Kristofori wa Chantal. Babanye neza mu maharo no mu bwumvikane, babyarana abana bane. Mu myaka yose bamaranye n’umugabo we, yashishikariye cyane gutoza abana be imigenzo myiza ya gikristu. Akabaha urugero rwiza yumva misa buri munsi. Yabatoje isengesho, ndetse na we ubwe kandi agatura Imana ibyishimo n’umunezero yari, aflte by’urugo rwe.

Haciye imyaka igera ku munani, urupfu rwabaciyemo icyuho, umugabo we apfa arashwe na mugenzi we bajyanye guhiga mu ishyamba. Ibyo Yohana biramuzonga cyane ariko kuko yari afite ukwemera gukomeye arabyihanganira, akomeza kwiragiza Nyagasani. Nuko buhoro buhoro akomeza kurera abana be, abifashijwemo n’umubyeyi we na sebukwe. Nibwo rero haciye igihe, Nyagasani amuyoboye kuri Fransisko wa Sale, wari umwepiskopi wa Genève. Nawe amubera koko umubyeyi mu byerekeye roho ye, amuyobora inzira y’ubutagatifu.

Mu mwaka w’1610, Yohana Fransiska wa Chantal yiyemeje kwiyegurira Imana, abyumvisha abana be n’ababyeyi bombi. Nuko ajya kwitegura kurema umuryango w’abihaye Imana, yise : uwa «Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti» (Abavizitandine). Abagize uwo muryango bakaba abantu bitangiye isengesho kandi bakavura abarwayi. Kuva yamara kurema uwo muryango, yatangiye kugenda ubutaruhuka azenguruka Ubufaransa bwose yubakisha ibigo byinshi by’ababikira b’uwo muryango yaremye. Nyuma y’uko kwitanga gukomeye yamamaza ingoma y’Imana, Yohana Fransiska wa Chantal yaguye i Moulins, kuwa 31 Ukuboza 1641.

13.12: Mut. Lusiya ( + 303)
Lusiya iwabo hari i Sarakusi. Nuko umunsi umwe azana na nyina i Katani ku mva ya Mutagatifu Agata, aje kumusaba kugira ngo akize nyina wari ufite indwara yananiye abavuzi. Aho aboneye igitangaza cy’uko umubyeyi we akize, Lusiya yiyemeje kwiyegurira Nyagasani nk’uko yari yarabisezeranyije Mutagatifu Agata.
Nibwo rero asezeye ku musore wifuzaga kumurambagiza maze uwo muhungu biramurakaza cyane ndetse ajya kumurega ko ari umukristu kuko icyo gihe hariho ubutegetsi burwanya abakristu. U mucamanza mukuru ahamagara Lusiya, amutegeka gusenga ibigirwamana by’igihugu; Lusiya aramutsembera pe! Umucamanza ategeka insoresore nyinshi ngo zimukoreshe ingeso mbi nyamara ariko Nyagasani amuhagararaho baramutinya. Bagerageza ndetse no kumuzirika, nabyo birabananira. Nuko rero aho bigeze, umucamanza ategeka bamwe mu basirikare be bamuca umutwe. Nguko uko Lusiya yasanze Nyagasani mu bwami bwe.

14 Ukuboza: Yohani w’Umusaraba (1542-1591)
Yohani w’Umusaraba yavukiye bugufi ya Avila muri Espanye. Amaze kuba umusore yinjiye mu muryango w’Abakarmeli, mu mwaka w’l567 ahabwa ubusaserdoti. Haciye iminsi yigiriye inama yo kuvugurura amategeko ya Karmeli hamwe na Mutagatifu Tereza wa Avila. Tereza yaravuze ati : « Yohani ni umuntu mugufi, ariko nemera ko ari umuntu muremure mu maso y’Imana.» Yohani yari afite imyaka makumyabiri n’itanu, na we Tereza afite mirongo itanu n’ibiri. Nyamara ariko ibyo ntibyababujije gukorera hamwe mu bwumvikane, batera umwete abo mu muryango wabo.

Yohani w’Umusaraba yakundaga kuvuga ati « Ahatari urukundo muhabibe urukundo maze muzahasarure urukundo ». Ati: « Ubumenyi dushobora kugira bw’Imana buba mu mutuzo dukesha Imana », Mutagatifu Yohani w’Umusaraba ni umuyobozi utagereranywa wa buri muntu wese ugaragariza ukwemera kwe mu mibereho ye ya buri munsi.

18 Ukuboza: Mut. Lazaro
Lazaro yari atuye i Betaniya muri Palestina, hamwe na bashiki be Marita na Mariya. Bari inshuti za Yezu Kristu cyane aribyo byatumye Yezu yarakundaga kuza iwabo kuharuhukira.

Nuko rimwe Lazaro afatwa n’indwara, araremba cyane ndetse nyuma iramuhitana. Nubwo yapfuye ataherukanaga na Yezu, We icyo gihe yarabimenye kuko yabwiye intumwa ze ati: «Lazaro amaze gupfa ». Ahera ko rero arahaguruka, cyakora agera iwabo Lazaro amaze iminsi ibiri ahambwe. Ivanjili itubwira ko yasanze bakimuririra, na We ararira. Rubanda rero ngo rubone ko Yezu arize, ruti: «Yamukundaga koko, ikirinze kuriza umugabo nka Yezu» Nyuma nibwo rero Yezu azuye Lazaro nk’uko Bibiliya ibitubwira.

Mu mateka ya Kiliziya bavuga ko abanzi bahoraga bashaka kwica Lazaro na bashiki be kubera ko bemeraga ko Yezu Kristu ari Imana by’ukuri, ko yabyiyigishirije kandi akabyerekana azura Lazaro.

Lazaro yamamaje byimazeyo Ivanjili ntagatifu, aba ndetse n’umwepiskopi w’indakemwa, hanyuma aza guhorwa Imana afite imyaka mirongo inani.

28 Ukuboza: Abana bahowe Imana b’i Betelehemu
Herodi mu gusezerera abami bari baje kumuyoboza aho Umwami w’Abayahudi yavukiye, yarababwiye ati : «Nimugende mukomeze mushake; nimumubona muzaze mumbwire nanjye njye kumuramya». Nyamara ariko bahindukiye, Malayika wa Nyagasani yabanyujije indi nzira barataha. Aho rero ategerereje akababura, yakurikije gusa amagambo y’abahanuzi ko Yezu agomba kuvukira i Betelehemu. Nuko ibyo biramurakaza cyane arabisha, akeka ko uwo Mwami wari umaze kuvuka yari aje kumunyaga ingoma.

Umujinya ukabije w’icyo gisambo Herodi watumye gihekura, nta mbabazi na nke, ababyeyi benshi; maze yicisha abana bose b’abahungu bagejeje ku myaka ibiri n’abatarayigezaho. Ubwo ngo yibwiraga ko uwo Mwami atazi, aza kubagwamo. Umwana Yezu yakijijwe n’uko Malayika yaje kubwira Yozefu ngo bahungire mu Misiri.

Abana b’i Betelehemu babaye igitambo cya mbere, cyakurikiwe n’icy’abandi benshi, bitanzeho igitambo nka Yezu.

29Ukuboza: Tomasi Becket (1117-1170)
Tomasi yavukiye i Londres mu Bwongeleza. Arangije amashuri ya Kaminuza i Paris no muri Boloniya, yaherewe ubusaserdoti muri Diyosezi ya Kantorberi. Umwami Heneriko wa II amaze kwima ingoma, aramumenya aramutonesha cyane, amugira ndetse umufasha we w’imena. Tomasi arashimwa cyane ibwami no muri rubanda kubera ahanini ubwitange n’ubutabera yakoranaga imirimo ashinzwe.

Nyuma y’urupfu rw’umwepiskopi wa Kantorberi, Tomasi ni we wamusimbuye ku ntebe y’ubwepiskopi. Aba rwose umwepiskopi udakemwa, ateza imbere Kiliziya ku buryo bwose ataretse no gufasha abategetsi kuyobora neza igihugu. Icyo gihe niko umwami yabonaga ko azakomeza kumwumvira cyane ndetse aza no gushaka gushyiraho amategeko yabangamira Kiliziya. Ibyo rero aba yabibonye kare, ahaba intwari rwose yanga kuyemera. Umwami Heneriko biramurakaza ngo yasuzuguwe, ubwo burakari ndetse butuma Tomasi acibwa mu gihugu yigira mu Bufaransa, ahamara imyaka itandatu aba mu kigo cy’abihayimana.

Bukeye umwami aza kwiyunga na Tomasi, agaruka mu Bwongereza. Ariko nanone ntibyatinda, umwami yongera kumva atamwishimiye mu gihugu cye. Nuko abantu bane mu byegera by’umwami baramugambanira, bamusanga mu Kiliziya asenga bamutsinda aho. Hari ku wa 19 Ukuboza 1170. Mbere yo kuvamo umwuka Tomasi yabwiye abasaserdoti bari bamukikije, ati : «Ubwoba bw’urupfu ntibukwiye kudutesha ukwemera no kuvuga ukuri ».

31Ukuboza: Mut. Silvestri (280 - 335)

Silvestri yavukiye i Roma mu Butaliyani. Yahawe ubusaserdoti ari umusore w’imyaka mirongo itatu. Mu mwaka wa 314, Papa Melkiyadi amaze gutanga, Silvestri ni we watorewe kumusimbura ku ntebe. Icyo gihe nibwo Kiliziya yari ikiva mu magorwa yari imazemo imyaka isaga magana atatu, itotezwa n’abami b’Abaromani bashakaga kuyirimbura. Umwami Konstantini ni we wayikuye ikuzimu, asakaza amahoro mu bakristu.

Nuko umunezero wongera kuba wose, ubumwe n’amahoro byongera gusagamba, Papa Silvestri na we akaza umurego mu guhamya ukwemera mu bakristu.

Muri icyo gihe hubatswe Kiliziya nyinshi, ndetse umwami afasha Silvestri kubakisha Kiliziya nini eshatu i Roma. Ariko rero n’ubwo bwose umwami Konstantini na we yari afite amatwara atoroshye, Silvestri yashoboye kubana nawe, akomeza kumwitondera cyane kugira ngo bakomeze amahoro mu gihugu hose. Umwanditsi w’amateka yo muri iyo myaka yagize ati: «Habaye iminsi Kiliziya zihabwaho umugisha mu mijyi yose bakora ibirori, baha umugisha Kiliziya zubatswe vuba; abepiskopi n’abakristu bagirana umubano cyane, bemeza ko bagize ubumwe bw’ingingo z’umubiri wa Kristu ».

Silvestri yarengeye Kiliziya ku buryo bukomeye, arwanya cyane abigishabinyoma arabatsinda, idini yabo icibwa n’inama ya Konsili yakorewe i Nise mu mwaka wa 325. Silvestri yayoboye Kiliziya imyaka makumyabiri n’umwe.
Sunday trust