Sunday, July 3, 2011

Umunsi wo guha umugisha Taberanakuro i Kayenzi Le03/07/2011

Ni kuri icyi cyumweru cya 13 gisanzwe, ku munsi mukuru w'umurayiki, aho i Kayenzi muri santarali ya Murmbi, Paruwasi Rulindo, Arikidiyoseze ya Kigali; kuri uyu munsi aho Kayenzi yari imaze imyaka atari muke hasomerwa imihimbazo na Missa rimwe narimwe Padiri yabonetse, ubu nibwo hashyirwa Taberenakuro(ubushyinguro bwa Yezu) tubifashijwemo na Paruwasi yacu Rulindo, santarali na Sikirisale ubwayo, nibwo Padiri mukuru wa Paruwasi Rulindo yahaye ubu bushyinguro bw'umubiri wa Yezu umugisha mu gitambo cy'ukarisitiya cyatangiye saa yine n'igice zuzuye, haberamo imihango itandukanye nko kubatiza abana b'impinja 8 no gutanga ukarisitiya ya mbere ku bana babyiteguye basaga 100.

Uyu munsi wagenze neza nk'uko ababyiboneye babihamya kandi ni umunsi utazibagirana nk'uko umukuru wa santarali yabivuze ndetse n'umuyobozi wa korali ntoya y'abana(Amis des anges), habonetse n'inkunga zitandukanye nk'iyo gufasha abarayi muri rusange, ituro risanzwe ndetse n'inkunga y'ibikoresho byo gushyigikira iyi Sikirisale izaba ihagaze agaciro kangana n'ibihumbi makumyabiri(20,000Frw) yatanzwe n'abagize ihuriro Gatorika rya TCT(Catholic Community of Tumba College of Technology), by'umwihariko iki gikorwa cyashimishije abakirisitu bose cyane by'umwihariko abanyeshuli bo muri TCT kuko batazongera kujya gushaka Yezu kure ngo baganire imbona nkubone, kandi twe nk'abanyeshuli bagize ihuriro Gatorika ryo muri TCT turashimira Paruwasi yacu idahwema kutuzirikana no kutugenera ibyiza kandi biduteza imbere mu kwemera kwacu kwa gikirisitu, tuzaharanirako Yezu wacu atazabura umusaruro nyuma yo kutwegera.

Umuyobozi wa TCT-CC
MBITUYIMANA Jean Bosco
Sunday trust