Saturday, August 6, 2011

UMUGANDA RUSANGE WO KUWA 30/07/2011


TURABASHIMIRA UBWITANGE MWAGARAGAJE MU MUGANDA W'IMIRIMO Y'AMABOKO MWATANZE KUWA 30/07/2011, NK'UKO MUBIBONA HARUGURU IYI NZU NIHO MWAYIGEJE MURI UBWO BWITANGE.

NYUMA Y'UMUGANDA WITABIRIWE N'ABANYESHULI BIGA MURI TCT NA BAMWE MU BATURAGE BATUYE UMUDUGUDU WA RWANZU, UMUYOBOZI W'IKORANIRO GATURIKA YAKIRIJE INKUNGA INGANA 28,500Frw UYU MURYANGO N'UNDI WAHAWE UMUGANDA WO KUBAKIRWA KUWA 30/04/2011, KURI BURI MURYANGO; UYU MUYOBOZI YANAKANGURIYE AABATURAGE GUKORESHA ABANYESHULI N'URUBYIRUKO KUKO ARIBO MBARAGA Z'IGIHUGU ATARI IBYO ZIBA ZIPFA UBUSA.
UYU MURYANGO WAHAWE UMUGANDA N'IYI NKUNGA INYUBAKO YAWO HARI UKO YARI IMEZE NAHO IGEZE NYUMA Y'IBIKORWA BY'UMUGANDA BYAHAKOREWE.

UBU IGEZE KU RWEGO


TUBASHIMIRA BY'UMWIHARIKO IBIKORWA BYINSHI MUDUFASHA KUGERAHO KANDI IMANA IJYE IKOMEZA KUBAHA UMUGISHA, MUKOMEZE KANDI GUKURIKIRANIRA HAFI UYU MURYANGO N'INDI YOSE ISA NAWO KUKO IFITE IBIBAZO BITANDUKANYE.
MURAKOZE


UMUYOBOZI WA TCT-CC



MBITUYIMANA Jean Bosco


Sunday trust