Tuesday, May 31, 2011
UBUSABANE BWO KWINJIZA KU MUGARAGARA ABANYESHULI BASHYA MURI TCT-CC
02/04/2011, Ubusabane bwo kwinjiza ku mugaragaro abanyeshuli gatolika bashya ku mugaragaro mu muryangoremezo wa TCT(TCT_CC)
Uyu munsi wo kwinjiza ku mugaragaro abanyeshuli bashya muri Tumba College of Technology Catholic Community (TCT_CC) watangiye mu ma saa kumi n’imwe ubimburiwe n’umuhimbazo aho abanyeshuli bashya baje kwiga mu mwaka wa mbere hano muri TCT bavugiye indangakwemera bibutswa batisimu bahawe kandi ko Kiliziya ari imwe itunganye Gatolika ituruka ku ntumwa ko ntahandi bazajarajarira.
Umuhimbazo urangiye hakurikiyeho umuhango wo gusabana muri rusange aho abari muri uyu muhango basangiye icyo kunnywa no kurya nk’uko byari byagennywe; mu magambo yavugiwe aha umukuru w’umuryangoremezo yibukije abantu bose icyo kubashya bisobanura ndetseko ukwakiriye ku migaragaro abagirango mukoranire ibikorwa byose ku mugaragaro, uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abahagarariye amatorero muri TCT nk’uko ni ubundi umubano n’aya matorero n’amadini ntagatotsi karangwamo, bose amagambo yabo yagarutse k nshingano z’umukirisitu wese ndetse n’ubumwe bw’abana b’Imana.
Muri uyu muhango kandi haboneweho gusezera kuri bagenzi bacu bari bagiye kujya muri sitaje bitegura kubasubitse amasomo yabo kandi umuyobozi w’umuryangoremezo yabahaye certificats zibashimira imirimo babashije kurangiza bafashijwemo na Roho Mutagatifu kandi abacanira itara rimurikira urugendo bari bagiye gutangira, banambitswe n’imidari iriho ishusho ya bikira Maliya ibamenyeshako ari umubyeyi wa bose kandi hose, bazamwiragiza iteka ryose.
Uyu munsi washojwe n’igiterane cyamaze umwanya uteri muto maze buri wese yisanzurana na Nyagasani kandi yifuriza bwiza mugenzi we ubuzima agiye gukomeza kandi amusaba kwiragiza ROho mutagatifu; ni uko igiterane kirasozwa turataha.
Dore ibisobanuro by'impano zatanzwe kuri komite icyuye igihe:
IBISOBANURO BY’IMPANO ZATANZWE KUWA 02/04/2011
CERTIFICAT : iyi certificat irerekana ko urugendo atange ko imbuto zarwo zabaye nziza, nkwifurije guhora utumwa kandi ugatumika niko umugaragu mwiza amera.
UMUDARI :Uyu mudari uriho umwamikazi wa Kibeho, ushushanyako waawe ubutumwa bwo kwamamaza umwana we, utabyihereranye umwifashije, none rero ukunda umwana ngo yange nyina, uzamuhamye kandi uzamwiyambaze igie cyose cy’ubuzima bwawe.
URUMURI : Uru ruuli rurekana kandi rukibutsa batisimu waawe, waramurikiwe kugirango wogeze inkuru nziza, none rero muvandimwe uzahore ucanye iryo tara kugirango umwijima utazaguca urwaho ukakubuza kuzarucyura mu bwami bw’Ijuru.
INDAMUTSO : Iyi ndamukanyo ni isanzwe nk’iya Yezu n’intumwa kuwa Gatanu mutagatifu azoza ibirenge, nawe rero nkoereje nk’Inama mu birura ube inyaryenge kugira sekibi atazatuvutse ingoma y’ijuru.
Ubuyobozi bw’umuryangoremezo wa TCT_CC