Tuesday, May 31, 2011

KWIBUKA MUSENGAMANA OSCAR WITABYE IMANA



09/03/2011: Kwibuka musengamana oscar witabye imana ari umubitsi wa TCT_CC


bakirisitu bavandimwe nk’uko twari twarabiteguyeko nyuma y’uko uyu mugenzi wacu MUSENGAMANA Oscar yitabye Imana turi mu biruhuko, aho yaramaze iminsi arwariye i wabo mu rugo, nyuma yaje kwitaba Imana; nka TCT_CC twarabimenye kandi abashoboye kuhagera ku git cyabo barabatabara ndetse no ku rwego rw’ikigo cyacu nabwo hari bamwe muri twe bagiyeyo.
Nyuma y’uko tugarutse ku masomo yacu mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2011, twarabibwiranye muri community yose muri rusange dusanga dushobora gusura abasigaye bo muri uyu muryango, nyuma twaje gusanga Atari ngombwako twajyayo ahubwo dusanga dushobora gutumaho umuryango we ukanareba aho umwana wabo yigaga; twarawutumyeho rero maze bigenda gutya:
Nk’uko twakoze igitambo cy’ukarisitya hamwe na Padiri Omoniye wacu HABIMANA Etienne cyo 09/03/2011, twakusanyije inkunga yo gufasfa uyu muryango ingana isaga 60,090FRW n’Amashiringi ya Uganda angina n’2,000, ifoto ya nyakwigendera nini arikumwe n’abamwe mu barezi, Padir Omoniye n’umuyobozi w’umuryangoremezo wa TCT_CC MBITUYIMANA Jean Bosco, nyuma y’ibi hiyongereyeho ubwitabire bw’abanyeshuli n’ubuyoobzi bw’ikigo cya Tumba College of technology (TCT).
Muri make iki gikorwa cyari igikorwa ubonako gishimishije abakitabiriye ndetse n’ababyeyi banyakwigendera kuko byatumye bamenya aho uyu mwana wabo yigaga ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bwaboneyeho umwanya wo gushimira abagize ubuyobozi bwa TCT_CC kubera ubwitange n’igikorwa kitoroshye cyo gutegura uyu munsi, ubuyobozi bw’ikigo cya TCT kandi bwaboneyeho kubwira abari bitabiriye iki gikorwa ko uyu Oscar yari umunyeshuli uzi ubwenge ndetse bari banamushyize mubagomba guhabwa akazi ko gufasha abandi mu isomero ry’abanyeshuli aho yari kuzajya akura udufaranga two kwirwanaho kuko yari umuhanga mu ishami ry’ingufu yigaga.



Ubuyobozi bw’umuryangoremezo wa TCT_CC